00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko ruratangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 October 2017 saa 11:04
Yasuwe :

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Diane Nshimiyimana Rwigara, murumuna we Uwamahoro Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara rurasomwa kuri uyu wa Mbere ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo urukiko rwagombaga gufata umwanzuro ariko abacamanza bavuga ko dosiye yabaye nini, igihe bari batanze kigera batararangiza kuyisuzuma, bityo isomwa ryimurirwa kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu iburanisha riherutse Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga by’agateganyo abaregwa ngo kuko baramutse barekuwe bashobora kubangamira iperereza cyangwa bagacika ubutabera.

Abaregwa bo bahakana ibyo baregwa basabye urukiko kubarekura kuko aho batuye hazwi kandi nta byangombwa by’inzira bafite ku buryo bacika ubutabera.

Banasabye gufungurwa by’agateganyo bashingiye ku kuba amajwi ashingirwaho bashinjwa Ubushinjacyaha buyafite, bakaba nta buryo basibanganya ibimenyetso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages