Minisitiri Busingye yabitangiye ibisobanuro imbere ya komisiyo ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda , uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko, asobanura ibibazo bivugwa mu butabera nkuko byagaragajwe n’iyo komisiyo mu Kwakira 2014.
Iyi komisiyo ikomeje gukukirirana ibibazo byagiye bivugwa muri gereza , birimo ko imanza zitinda kuburanishwa mu rwego rw’inkiko by’umwihariko mu rukiko rw’ikirenga.
Minisitiri Busingye yavuze ko hari zimwe mu manza zishobora kumara igihe cy’umwaka cyangwa unarenga ba nyirazo bafunzwe bitewe nuko inkiko ziba zitegereje kumva ibibazo byabo kubera abacamanza bake.
Ati “ Imanza nyinshi mu rukiko rw’ikirenga zitinda bitewe n’ibirego biba bigisuzumwa ngo biburanishwe.”
Yatanze urugero ko ikibazo cy’umuntu kigejejwe imbere y’urukiko uyu munsi gishobora guhura n’ibindi bibazo bitari byarangizwa guhera nko muri Werurwe umwaka ushize , akavuga ko icyo kibazo gisuzumwa ari uko ibyakibanjirije birangiye.
Yasobanuye ko iki kibazo giterwa n’umubare w’abacamnaza ukiri muto ugereranyije n’ibirego inkiko zisumbuye, inkuru iz’ubucuruzi n’inkiko za gisirikare, zakira.
Emmanuel Mahame Itamwa, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko ibirego bigezwa mu rukiko rw’ikirenga ari byinshi kurenza ubushobozi bwarwo.
Ati “ Urukiko rw’ikirenga rufite abacamanza bake, ariko hari abacamanza bashya 6 baziyongera mu nteko iburanisha isanzwe igizwe n’abacamanza 16.”
Avuga ko abo bacamanza bazashyirwaho mu byiciro bibiri , mu cya mbere hatangire batatu banamaze kongerwa mu rutonde rw’abacamanza bo mu rukiko rw’ikirenga.
Kimwe mu bizatuma aba bacamanza batazatangirira akazi rimwe ngo biterwa n’ikibazo cy’ingengo y’imari.
Nubwo uyu mubare uziyongera ngo ntibizakemura ikibazo cy’ibirarane kuko urwego rw’ubutabera rugikeneye abacamanza benshi.
Ihame avuga ko imiterere n’imikorere y’urukiko iteza ibibazo bishobora gukemuka mu gihe urubanza ruburanishijwe n’abacamanza bake.
Urukiko rw’ikirenga rufite ibirego 7000 bikeneye kuburanishwa , ibigera 4,000 byatangiye kuburanishwa.



















TANGA IGITEKEREZO