00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rw’Ikirenga rwarahije abakomiseri bashya muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 May 2017 saa 10:16
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye indahiro z’abakomiseri batatu bashya binjiye muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017.

Abarahiye ni Aulérie Gahongayire wabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kawera Marie Sylvie wabaye umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakomisiyo mu ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda na Makombe Jean Marie Vianney, wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo.

Binjiye muri iyi komisiyo basimbuye Me Nkongoli Laurent, Karemera Pierre na Niyonzima Etienne aho basanze abandi bane muri iyi komisiyo, bakaba bafite manda y’imyaka ine ishobora kongerwa.

Abarahiye biyemeje kwifatanya n’abo basanze mu gushyira mu nshingano iyi komisiyo ifite bibanda ku bibazo byugarije abaturage muri iki gihe.

Aulérie Gahongayire yagize ati “ Ndumva ngomba gufatanya na bagenzi banjye ngo dukomeze guteza imbere uburenganzira bwa muntu no kuburengera dushyira imbaraga mu bibazo bigaragara nk’ihohoterwa cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibirebana n’ibibazo by’umutungo bikigarara n’ibyo kurangiza imanza.”

Makombe we yavuze ko ibibazo by’ihohoterwa mu miryango biri mu bizashyirwamo imbaraga mu kubikurikirana bashishikariza abantu kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Zainabo Sylvie Kayitesi wakiriye izi ndahiro, yasabye abakomiseri bashya kurangwa n’ubwitange no gufatanya n’abo basanze ngo bakomeze gusigasira ibyo iyi komisiyo imaze kugeraho no kurushaho guteza imbere uburenganzira bw’abanyarwanda.

Yagize ati “Duhereye ku nshingano z’uru rwego zirimo kurengera Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda n’uburenganzira bwabo ntibuhungabanywe, abamaze kurahira mufite akazi katoroshye, bikaba bibasaba gufatanya na bagenzi banyu musanze mu kazi mu kubungabunga ibikorwa byagezweho mu rwego rwo kubungabunga no guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu.”

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, yavuze ko abakomiseri bashya bakoze imirimo itandukanye bityo ubunararibonye bwabo bukaba buzagira uruhare mu guhindura byinshi.

Kawera Marie Sylvie
Aulérie Gahongayire arahira
Makombe Jean Marie Vianney
Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine(ibumoso), Aulerie Gahongayire, Kawera Marie Sylvie na Makombe Jean Marie Vianney
Abakomiseri bashya muri Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu hamwe n'abacamanza nyuma yo kurahira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages