00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwagaragaje ko KNC yahuguje umunyamigabane muri Radio 1

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 6 December 2014 saa 12:14
Yasuwe :

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo rwemeje ko Nyagatare Jean Luc yirukanywe na Kakoza Nkuriza Charles bakunze kwita KNC mu buryo butubahirije amategeko, rwemeza ko akiri umunyamigabane wa Radio 1 Ltd. KNC we ntabikozwa ngo azajurira mu Rukiko rw’ikirenga.
Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2014, Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyamirambo rwasomye imyanzuro y’ubujurire bwa Nyagatare Jean Luc urega Kakoza Nkuriza Charles (KNC) ko tariki ya 3 Kanama 2012 yamwirukanye mu buryo butubahirije amateko muri (…)

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo rwemeje ko Nyagatare Jean Luc yirukanywe na Kakoza Nkuriza Charles bakunze kwita KNC mu buryo butubahirije amategeko, rwemeza ko akiri umunyamigabane wa Radio 1 Ltd. KNC we ntabikozwa ngo azajurira mu Rukiko rw’ikirenga.

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2014, Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyamirambo rwasomye imyanzuro y’ubujurire bwa Nyagatare Jean Luc urega Kakoza Nkuriza Charles (KNC) ko tariki ya 3 Kanama 2012 yamwirukanye mu buryo butubahirije amateko muri Radio 1 Ltd yari abereye umunyamigabane.

Mu gusoma uru rubanza Urukiko rwemeje ko ubujurire bwari bufite ishingiro, ndetso ko Nyagatare yirukanywe mu buryo butubahirije amategeko akaba akiri umunyamigabane wa Radio 1 Ltd. Rwasabye KNC kwishyura indishyi no guhemba abavoka Bingana na miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw), akishyura andi miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) yasigaye ku gihembo cy’uwakoze Audit ya Radio 1 ndetse no gusubiza Nyagatare ayo yari yatanze nka avance angana na miliyoni imwe (1,000,000 Frw).

Mu kiganiro umugore wa Nyagatare utifuza ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagiranye na IGIHE yavuze ko bishimiye umwanzuro w’urukiko ndetse ko bari bafitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda ari nayo mpamvu batigeze batera amahane.

Ubwo twavuganaga nawe, umugabo we ngo yari yagiye gusenga. Yagaragaje ko umugabo we yatangiranye na KNC umushinga wa Radio 1 wari ufite agaciro ka miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda buri wese afitemo 50%.

Ibi ariko KNC ntabwo abikozwa. Avuga ko yagurishije imigabane ye ingana na 50% na Nyagatare yananirwa kwishyura nk’uko bari barabyumvikanye akamwirukana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kakoza Nkuriza Charles yagize ati “Iyo myanzuro nayibonye. Gusa umucamanza yirengagije ko Nyagatare yagombaga kwishyura imigabane namugurishije ari nacyo cyatumye mwirukana.”

Abajijjwe niba agiye gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, KNC yagize ati “Tuzajurira mu Rukiko rw’Ikirenga, icyemezo cy’urukiko gikurwaho n’urundi rukiko, ikindi kandi nawe n’ubujurire yari yatanze nyuma y’uko tumutsinze mu rukiko rw’ibanze. Icyemezo cy’urukiko si itegeko, twemerewe kujurira mu minsi 30”

KNC yanavuze ko urukiko atari rwo rugira umuntu umunyamigabe mu kigo runaka ko n’ubu ashingiye ku mategeko y’imbere mu kigo yamwirukana kandi mu buryo bukurikije amategeko. Gusa ariko atsimbarara cyane ku kuvuga ko yagurishije imigabane Nyagatare akananirwa kwishyura. Ngo yari amaze kwishyura miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda muri 35 yasabwaga.

N’ubwo KNC avuga ibi ariko hari urundi rubanza yatsinzwemo na Nyagatare rwo gukoresha impapuro mpimbano, icyo gihe akatirwa n’urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo igifungo cy’imyaka 2 ahita ajuririra iki cyemezo. Kuri iki KNC avuga ko impapuro bavuga ko ari impimbano afite uwazimwandikiye nyuma y’aho baguze ibintu akamwishyura akoresheje chèque. Ngo iyo ziba impimbano bakabaye barafashe uwazimwandikiye.

Nyagatare n’umugore we bagaragaza ko biteguye kongera kugira uburenganzira kuri Radio 1 nk’abanyamigabane ndetse KNC akabagaragariza ibyo yakoze mu myaka 2 amaze akora wenyine. Mubyo bateganya kugiraho uruhare hari n’imodoka KNC agendamo ibaruye mu mitungo ya Radio 1 ndetse n’ikibanza cyaguzwe na KNC mu mitungo ya Radio 1 Ltd.

KNC yavuze ko nta gikuba cyacitse ko imirimo iri bukomeze nk’uko bisanzwe bagategereza ko urukiko rwandika imyanzuro irambye, hanyuma bakajuririra iki cyemezo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages