00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwanzuye ko rutazumva abatangabuhamya bashinjura Mugesera

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 14 January 2015 saa 06:13
Yasuwe :

Urukiko rukuru rwanzuye ko nta mutangabuhamya ushinjura Dr. Leon Mugesera uzumvwa, nyuma y’aho ananiriwe gutanga urutonde n’imyirondoro bya bo mu gihe cyagenwe.
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2014, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibe, rwasubukuye iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr. Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, aho hasuzumwe ikibazo cy’abatangabuhamya bashinjura. (…)

Urukiko rukuru rwanzuye ko nta mutangabuhamya ushinjura Dr. Leon Mugesera uzumvwa, nyuma y’aho ananiriwe gutanga urutonde n’imyirondoro bya bo mu gihe cyagenwe.

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2014, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibe, rwasubukuye iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr. Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, aho hasuzumwe ikibazo cy’abatangabuhamya bashinjura.

Inteko iburanisha iyobowe n’umucamanza Antoine Muhima, yagaragaje ko kuva Urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi kugeza mu gitondo cy’uyu wa 14 Mutarama, nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Dr. Mugesera afite abatangabuhamya bamushinjura.

Mu kwisobanura, Mugesera yatangaje ko atigeze abona ubushobozi bwo kubashaka, ngo kuko uwagombaga kubumuha ari we Minisiteri y’Ubutabera, yakomeje kwinangira, imubwira ko atigeze yubahiriza ibisabwa ngo ahabwe ubufasha kimwe n’abandi batishoboye, mu gihe we yatekerezaga ko yabyujuje.

Ibi byatumye we na Me Jean Felix Rudakemwa bakomeza gusaba inshuro nyinshi Minisiteri y’ubutabera kubagenera amafaranga yo gushaka abatangabuhamya, bagasubizwa ko bataruzuza ibisabwa nk’uko bigaragazwa n’amabaruwa abiri, imwe bandikiwe muri Kamena 2014 n’indi yo kuwa 6 Mutarama 2015.

Gusa ibisubizo biri muri ayo mabaruwa Mugesera ntago abikozwa, kuko iyo mu mwaka ushize yamenyeshaga ibisabwa kugirango umuntu ahabwe ubufasha, we hakaba hari ibindi yujuje ubwo yagezwaga mu Rwanda mu 2012, ari na byo byavuguruwe na Politiki ya leta igena ubufasha mu by’Ubutabera (Aide Juridique).

Mugesera yagize ati “Iyo nza kuba nikoreramo (mu kigega) biba byararangiye cyera, ariko umpa birashoboka ko atarabona umwanya, ariko ndizera ko azampa……”

Ashingiye ku ihame ry’uko “ababuranyi bareshya imbere y’Urukiko”, yahise asaba ko Urubanza rwasubikwa akabanza kuganira na Minisiteri y’Ubutabera, bakanoza amasezerano, agahabwa ubushobozi bwo gushaka abatangabuhamya nk’uko Ubushinjacyaha bwabuhawe, bityo na we agahabwa ubutabera bushyitse.

Ubushinjacyaha muri uru rubanza buhagarariwe na Alain Mukurarinda, bwibukije ko Urukiko rwari rwarafashe icyemezo cy’uko nihamara kumvwa abatangabuhamya bashinja Mugesera ataratanga abe, bizafatwa nk’aho nta bo afite, busaba ko iki cyemezo cyahita gishyirwa mu bikorwa, kuko nyir’ubwite atakijuririye.

Mukurarinda yagize ati “Niba adatanze abatangabuhamya, Urukiko rwemeze ko nta bo afite, maze Urubanza rukomeze…Niba Dr. Mugesera ku bwende bwe yaranze kuzuza inshingano zo gusaba ubufasha, ni we ugomba kwirengera ingaruka.”

Nyuma yo kumva imiburanire y’impande zombi ku isubika ry’Urubanza Mugesera yasabye, Urukiko rushingiye ku kuba hashize imyaka 2 n’amezi 4 abwirizwa kuzana urutonde rw’abatangabuhamya, imyirondoro ya bo n’aho babarizwa ariko ntabikore, rwanzuye ko ubusabe bwe nta shingiro bufite, rwanzura ko Urubanza rugomba gukomeza.

Mugesera yahise asaba Urukiko kumwandikira ko icyo cyemezo akijuririye, kuko kibangamiye uburenganzira bwe ku Butabera, ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Urubanza ruzakomeza kuwa 22 Mutarama 2014, kuri gahunda y’iburanisha hakaba hateganyijwe kujora ibyavuzwe n’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Urukiko rwibukije ko urutonde rw’agateganyo rw’abatangabuhamya Mugesera yatanze ruriho abantu 57, ariko hakabamo bamwe yagaragaje mu izina rimwe, abandi ugasanga handitseho icyo bakoraga nta rindi zina ririho.

Dr. Mugesera akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bizingiye mu ijambo (imbwirwaruhame) ‘Amahembe ane ya Shitani’ yavugiye ku Kabaya ku wa 22 Ugushyingo 1992.

Yagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2012, akaba yaroherejwe n’Urukiko rukuru rwa Canada aho yari amaze imyaka 20, akaba yarigishaga indimi muri Kaminuza ya Laval.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages