Abo urukiko rwategetse ko bafungwa by’agateganyo ni; Twagirimana Boniface uvuga ko ari Visi Perezida w’Ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda; Ndayisenga Papias, Nsabiyaremye Gratine, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste.
Umucamanza yategetse ko uwitwa Twagirayezu Janvier, ahita arekurwa kuko habuze ibimenyetso bituma akekwaho ibyaha nka bagenzi be.
Ni icyemezo cyafashwe abaregwa bose bari mu rukiko aho binjiye hashize iminota 25 umucamanza atangiye gusoma umwanzuro w’urukiko. Umucamanza yategetse ko bariya umunani bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko barekuwe byatuma bavangira iperereza ndetse bakaba basibanyanga ibimenyetso.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa, Janvier Twagirayezu yemeje ko Fabien Twagirayezu yamubwiye ko ishyaka ryabo niritemerwa mu Rwanda ngo ryiyamamaze mu matora y’abadepite umwaka utaha bazakoresha imbaraga kuko bafite igisirikare hanze.
Yavuze ko yanamusabye ko yamuha barumuna be akabajyana muri uwo mutwe ariko yirinda kumubwira aho ukorera.
Abaregwa bemera ko ari abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi uretse Twagirayezu Janvier wahakanye ko atari umuyoboke ahubwo yanekaga ibikorwa by’iri shyaka birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi ngo abigeze ku nzego z’umutekano.
Muri uru rubanza kandi abaregwa bahakanye ibyo baregwa keretse Papias Ndayishimiye wemeye ko yafashwe agiye kujya gutanga ubufasha mu mitwe y’ingabo itemewe. Gusa nawe yahakanye inyito y’icyaha yo kurema uwo mutwe.
Ku wa 6 Nzeri nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, barimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.
Inkuru bifitanye isano:Icyenda bashinjwa kurema umutwe w’ingabo no kugirira nabi ubutegetsi bagejejwe mu rukiko
Ubushinjacyaha bwahishuye imikoranire y’abayoboke ba FDU na Maj. Ntilikina uba mu Bufaransa



















TANGA IGITEKEREZO