Kuri uyu 14 Werurwe nibwo byari biteganyijwe ko urubanza ku bujurire bw’ubushinjachaha bwasabye ko Evode afungwa iminsi 30 y’agateganyo rusomwa, ariko rwaje gusubikwa bitewe n’uko umucamanza atabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri uru rubanza, kuko hanyuzemo iminsi y'impera z'icyumweru (weekend), kuwa Mbere yirirwa mu nama.

Uru rubanza rwasubitswe abaregwa bose badahari, hari umwunganizi mu mategeko wa Evode Imena, ubushinjacyaha n'abandi bantu bake bari baje kumva icyemezo gifatwa.

Isomwa ry’uru rubanza ryimuriwe kuwa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2017, ku isaha ya saa kumi.

Kuwa 20 Gashyantare nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Evode Imena afungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, icyemezo kiza kujuririrwa n’ubushinjacyaha.

Imena yatawe muri yombi tariki ya 27 Mutarama 2017. Aregwa hamwe n’abandi bantu babiri barimo uwari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Francis Kayumba n’Ushinzwe Ishami rya Tekiniki mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Joseph Kagabo.

Mu iburanisha riheruka ryo kuwa 10 Werurwe, Ubushinjacyaha bwashimangiye ibyo Evode aregwa bwifuza ko afungwa by’agateganyo, dosiye ye ikanonosorwa igashyikirizwa urukiko, kuko hakenewe n’irindi perereza.

Imena yahakanye ibyo arengwa birimo gukora inyandiko irimo ibinyoma, gutanga inyandiko ku muntu utayikwiye n’ibindi, akavuga ko adakwiye gufungwa by’agateganyo nkuko ubushinjacyaha bwabisabaga.

Uretse Ubushinjacyaha bwari bwatanze ubujurire, Kayumba Francis na Kagabo Joseph bombi baregwana na Imena, nabo bari bashyikirije urukiko ubujurire bwabo.

Kayumba yagaragarije urukiko ko umugore we ari gukurikiranwa n’abaganga bitewe n’uburwayi afite, bityo akifuza kurekurwa kugira ngo ajye kwita ku bana.

Imena watawe muri yombi tariki ya 27 Mutarama 2017, aregwa hamwe n’abandi bantu babiri barimo uwari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Francis Kayumba n’Ushinzwe Ishami rya Tekiniki mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Joseph Kagabo.

Imena Evode n'abamwunganira ari imbere y'Urukiko Rukuru
Imena Evode n'abamwunganira ari imbere y'Urukiko Rukuru