Aba bayobozi bari batawe muri yombi ku wa 13 Nzeri 2018, bakekwaho byo guha ruswa umusifuzi ku mukino wahuje u Rwanda na Côte d’Ivoire.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yemereye IGIHE ko aba bayobozi barekuwe n’Ubushinjacyaha kuko basanze atari ngombwa ko baburana bafunzwe.
Yakomeje agira ati “Twasanze kubakurikirana bafunzwe atari ngombwa, nyuma yo gukora iperereza tugasanga ko kuba bakuriranwa bari hanze... twabaye tubafunguye by’agateganyo."
Aba bayobozi bakekwaho guha ruswa umusifuzi w’Umunya-Namibia, Jackson Pavaza, watangaje ko bamuhaye ruswa y’amafaranga “atazi umubare” kugira ngo asifure umukino w’Amavubi na Côte d’Ivoire abogamiye ku Rwanda.
U Rwanda rwakiriye Côte d’Ivoire ku Cyumweru tariki 9 Nzeri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, rutsindwa ibitego bibiri kuri kimwe.
Inkuru bifitanye isano: Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi
Ferwafa yisobanuye ku kibazo cy’umusifuzi uyishinja ruswa
Abayobozi ba Ferwafa barezwe bashinjwa gutanga ruswa ku basifuzi



















TANGA IGITEKEREZO