Dr Niyitegeka wigeze gushaka kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu ufungiye ibyaha bya Jenoside yaregeye Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, avuga ko mu mwanzuro w’Urukiko Gacaca rwa Gihuma rwamukatiye gufungwa imyaka 15, hari ahavugwa ‘agaka ka kane kari mu ngingo ya 14/2004 yashingiweho afungwa, igaragara mu gitabo cy’imiburanishirize y’Inkiko Gacaca, ariko kakaba nta kabamo .
Kuwa 17 Gicurasi 2017 nibwo urukiko rwateze amatwi Dr Niyitegeka waje kuburana aturutse muri gereza.
Kuri iki kirego cya Dr Niyitegeka, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Kamena 2017, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwafashe icyemezo ko arangiza igihano yakatiwe kuko nta ngingo atanga imuhanaguraho icyaha yahamijwe n’urukiko.
Umucamanza yashimangiye ko kuba Dr Niyitegeka atagaragaza impamvu ashingiraho urukiko rukemura icyo yita “impaka zo kuba afunzwe n’ingingo itarabayeho’ ubwabyo bitagaragaza ishingiro ryo kuba afunzwe binyuranyije n’amategeko.
Dr Niyitegeka Théoneste yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’Urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma rwo mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, muri Gashyantare 2008 rumukatira igifungo cy’imyaka 15.



Ibitekerezo 0