Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2017 ni bwo urukiko rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Ibirego Me Nkanika aregwa ko yakoze hagati ya 2014 na 2017, harimo icyaha cya ruswa, ashinjwa ko yagiye yaka amafaranga mu buryo butandukanye abo yunganiraga mu nkiko agamije kuyaha abakora mu nzego z’ubutabera kugira ngo urubanza rucibwe uko babyifuza n’ikindi cyo kuba hari umuntu yagombaga kunganira mu rubanza wari ugiye gufungwa, akamuha imodoka ye ngo ayimugereze mu rugo rwe, aho kubikora akayitwarira.
Umucamanza ayavuze ko Me Nkanika afungwa by’agateganyo kuko ari hanze ashobora kotsa igitutu abatangabuhamya; ko ashobora kumvikana n’abamushinja; byongeye iperereza rikaba rikomeje kuko hari abatangabuhamya batarabazwa.
Urukiko rwasobanuye ko nyuma yo gusuzuma dosiye rwasanze hari ibimenyetso bikomeye bituma Me Nkanika akekwaho icyaha cy’ubuhemu no kwaka ruswa abakiriya ababeshya ko azabavuganira imanza zabo zikoroshwa.
Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ukuba yiyemerera ko yagiranye ibiganiro kuri telefone n’abo ashinjwa ko bavuganye ibyerekeye na ruswa yakaga, ariko we yarabihakanye, abwira urukiko ko batavuganaga ibya ruswa.
Ibindi ni ukuba amafaranga yita ko yishyuye imodoka aregwa ko yakoreyeho ubuhemu yarayatanze nyuma y’uko aregewe Urwego rw’umuvunyi.
Urukiko rwanavuze ko kuba raporo ku iyumvirizwa rya telefone yanenzwe n’abamwunganira, bavuga ko yakozwe mu Cyongereza kandi abo bavuganaga baravugaga ikinyarwanda, ruvuga ko nta shingiro bifite kuko yakozwe byasabiwe uburenganzira urwego rubishinzwe kandi ko ururimi yakozwemo na rwo rwemewe n’amategeko y’u Rwanda, kandi nta kigaragazwa cyongewemo.
Uru rubanza Me Nkanika aregwamo ni kimwe n’ururegwamo mugenzi we Me Nyiramikenke Claudine, nawe wahawe n’urukiko gufungwa by’agategenyo iminsi 30.



















TANGA IGITEKEREZO