00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Mukansanga umaze umwaka muri ‘Coma’ kubera ikinya yatewe abyara

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 December 2018 saa 12:44
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, rwatesheje agaciro ikirego cya Mukansanga Théodette, umaze umwaka urenga asinziriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kubera ikinya yatewe abyara ntiyongere gukanguka.

Kuva ku wa 8 Kanama 2017, Mukansanga w’imyaka 39 wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, ntarongera gukanguka nyuma yo guterwa ikinya ubwo yari agiye kubyarira ku bitaro bya Kibagabaga.

Uyu mubyeyi w’abana batandatu, yabyaye umukobwa abazwe ariko ntiyongera gukanguka, Ibitaro bya Kibagabaga bimwohereza ku bya CHUK bibirusha ubushobozi, ngo bibe aribyo bimwitaho ariko nubu aracyasinziriye.

Umuryango we waregeye Urukiko, uvuga ko umuganga witwa Elise Mukarukundo wamubyaje, yamurangaranye bigatuma ikinya yatewe cyanga kumushiramo.

Iperereza ryakozwe n’urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo kugeza muri Werurwe 2018 nyuma yo kubisabwa n’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), ryemeje ko hari amakosa yabaye mu kwita kuri Mukansanga igihe yabyaraga.

Itsinda ry’abaganga bakoze igenzura bavuga ko ‘Rishingiye ku bumenyi rifite mu gutera ikinya, iyo umurwayi ahawe ubufasha ku gihe, bitamugiraho ingaruka zikabije kugera aho ubwonko butongera gukora (kujya muri coma).’

Iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) naryo ryashimangiye ko hari amakosa amwe yakozwe n’uregwa mu kwita ku murwayi.

Mukarukundo, Umuganga wabyaje uwo mubyeyi, yavuze ko icyo gihe yabuze ubufasha n’ibikoresho by’ibanze mu kubyaza.

Ati “Ndemera ko natinze kongerera umwuka Mukansanga, ariko sinari nabigambiriye cyangwa ngo mbyime agaciro, nta muntu twari kumwe kandi nari mfite n’undi murwayi nitagaho..Ikibazo cya Mukansanga nanjye cyarambabaje n’ubu ndacyafite ihungabana.”

Mu igenzura byagaragajwe ko ubusanzwe hakenerwa abaganga babiri mu gihe bagiye gutera ikinya umurwayi ariko icyo gihe uwo muganga yari wenyine.

Ku wa 27 Ukuboza, Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, yatangaje ko umuganga nta makosa yakoze ubwo yabyazaga Mukansanga ariko ntiyagira ibindi bisobanuro atanga.

Ati “Urukiko rwasanze ikirego cya Théodette Mukansanga, gishinja umuganga utera ikinya nta shingiro gifite.”

Urukiko rwanavuze ko nta n’impamvu rwashingiraho ruvuga ko uwareze ahabwa indishyi y’akababaro ya miliyoni 105Frw yasabye.

Umugabo wa Mukansanga, witwa Juvénal Habyarimana, yabwiye KT Press ko umwanzuro w’Urukiko atawishimiye yiteguye kujurira.

Ati “Birababaje kubona Urukiko rwarirengagije ibimenyetso. Umurwayi aracyari mu bitaro asinziriye kugeza igihe kitazwi kandi ibyo byamubayeho ari kuvurwa.”

Habyarimana yakomeje asaba inzego zose n’Umukuru w’Igihugu kumufasha, umuryango n’umufasha we bagahabwa ubutabera.

Mukansanga Théodette amaze umwaka urenga asinziriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages