Mu iburanisha riheruka, Teta Sandra yagaragaye mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko asobanurira inteko iburanisha impamvu z’ubujurire bwe.
Sandra yabwiye Inteko iburanisha ko Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso bimushinjura birimo ibiganiro yagiranye n’umwe mu bo mu ikompanyi yari yaramuhaye ikiraka cyo kuyamamariza ibinyobwa.
Yavuze ko atigeze ahemukira iyo kompanyi kuko ibyo bumvikanye byose yabikoze. Icyo gihe Sandra Teta yasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungurwa akaburana ari hanze kuko ngo afite ababyeyi bamwishingira, umwirondoro we n’aho atuye bizwi, ibyo ashingiraho avuga ko atatoroka igihugu.
Ubwo hasomwaga umwanzuro w’ubu bujurire, uregwa ntabwo yagaragaye mu rukiko. Umucamanza yavuze ko ubusabe bwa Sandra Teta nta shingiro bufite ategeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ryasabwe n’ubushinjacyaha rikomeje.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011. Aregwa ibyaha bibiri birimo ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye.





Ibitekerezo 0