Mugesera yasabye urukiko ko yahabwa amajwi yose y’ibyo abatangabuhamya bamushinja bavuze kugira ngo abe yakongera kubyumva, kuko ngo inyandiko mvugo zabo zitarimo ibivugwa n’urukiko
Dr Leon Mugesera uregwa ibyaha bya Jenoside bikubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, yabwiye urukiko ko akeneye amajwi y’ibyavuzwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha kuko ngo byamufasha kunenga abamushinje.
Ibi abishingira ku kuba ngo inyandiko mvugo z’abatangabuhamya bamushinje zitarimo ibivugwa n’urukiko.
Inteko iburanisha yo yavuze ko ibivugwa mu rukiko byose bishyirwa no mu nyandiko, ndetse uregwa agahabwa kopi. Ibi nibyo urukiko rwahereyeho ruvuga ko ubusabe bwa Dr Leon Mugesera nta shingiro na rito bufite.
Nyuma yaho ubusabe bwe buteshejwe agaciro, Dr Leon Mugesera ntiyigeze abyumva kimwe n’urukiko aho yahise ajuririra iki cyemezo, avuga ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwe bwo kwiregura.
Mugesera wanenze ubuhamya bwa Nyirabagirishya Rahel, yabwiye urukiko kandi ko kubera gahunda z’icyunamo byatumye atabona umwanya uhagije wo gutegura ku batangabuhamya babiri bityo akaba ariyo mpamvu yavuze kuri umwe.
Kuri iki, ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa na Mugesera nta shingiro bifite kuko ngo mu iburanisha riheruka yari yemeye ko azavuga ku batangabuhamya babiri.
Mu iburanisha riherutse, Mugesera yari yasabye ko urubanza rwe rwasubikwa mu gihe cy’iminsi 100 y’icyunamo kuko ngo abacamanza bamuburanisha ari bamwe mu bakorewe Jenoside.
Urukiko rukaba nabwo rwaranzuye ruvuga ko mu cyunamo imirimo ikomeza uko bisanzwe kuko ngo nta mwihariko uri ku rubanza rwa Dr Mugesera.
Ubushinjacyaha bumushinja gukangurira abahutu kurimbura abatutsi, ariko we akavuga ko ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 ryateshejwe umwimerere kandi ubushinjacyaha ngo burisobanura uko bwishakiye.
Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza 22 Mata uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO