00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Mbarushimana

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 21 July 2015 saa 07:21
Yasuwe :

Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2015, Urukiko Rukuru rwategetse ko hakomeza iburanishwa ry’urubanza ruregwamo Emmanuel Mbarushimana ku byaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, bitandukanye n’ibyo uregwa yari yarusabye.

Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Emmanuel Mbarushimana ku byaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Ubwo iburanisha ryasubukurwaga, Mbarushimana yongeye gusaba isubikwa ry’urubanza, hagategerezwa imyanzuro ku bagomba kumwunganira, dore ko abo yari yahawe mbere atabemera, ahubwo akavuga ko afite uburenganzira bwo kwihitiramo abo ashaka.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Urukiko ko mu gihe Mbarushimana adashaka abavoka yahawe, agomba kwishakira abe kuko bivuze ko yishoboye, nyamara uwo uregwa we akavuga ko nta bushobozi yabona, ko icyafite gusa ari uburenganzira bwo guhitamo abamwunganira.

Nyuma yo kwiherera, Inteko iburanisha yatangaje ko yasanze nta mpamvu yumvikana yatuma urubanza rusubikwa, itegeka ko urubanza rukomeza kandi uregwa agafatwa nk’uwunganiwe kuko yahawe abamwunganira (n’ubwo atabemera).

Atazuyaje, Mbarushimana yahise ajuririra icyo cyemezo, akomeza gushimangira ko nta bunganizi afite, nyamara Urugaga rw’Abavoka rwamuhaye Me Jean Claude Bizimana na Me Twagirayezu Christophe, ndetse bari bari no mu rukiko n’ubwo bayatari bicaranye n’umukiliya wabo.

N’ubwo Urukiko rwategetse ko urubanza rukomeza, iburanisha ryahise risubikwa, ryimurirwa kuwa 9 Nzeli 2015 bitewe n’uko Ubushinjacyaha na bwo butari bwiteguye.
Mbarushimana ashinjwa ibyaha bya Jensoide n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, akekwaho ko yakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi mu bitero bitandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komine Ndora aho yari umuyobozi ushinzwe amashuri.

Yagejejwe mu Rwanda avanywe muri Danemark muri Nyakanga 2014, akaba akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi yakoreye mu yahoze ari komini Ndora muri perefegitura ya Butare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages