Ibyaha Kazungu yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.
Urukiko rwategetse ko Kazungu aha indishyi z’akababaro abantu bagizweho ingaruka n’ibyaha yakoze, miliyoni hafi 30 Frw. Harimo uwo azishyura miliyoni 12 Frw, uwa miliyoni 6 Frw, babiri ba miliyoni 5 Frw na babiri ba miliyoni 3 Frw.
Urukiko rwategetse Kazungu guha nyir’inzu yakodeshaga, Shyirambere Augustin, indishyi ya miliyoni 1.330 Frw yo gusana ibyo yangije.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 9 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Kazungu ibi byaha byose, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu, cibwa n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.
Kazungu yemeye ibi byaha byose, ati "ibyo Ubushinjacyaha bundega ntacyo narenzaho", asaba urukiko kumworohereza igihano, abishingiye ku kuba yaratanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza.
Kazungu yasobanuye ko yakoze ibi byaha wenyine, ahamya ko yabikoranye ubunyamaswa kandi nta gisobanuro na kimwe yabona ku cyo yari agamije kuko atarakennye ku buryo byakwitwa ko yashakaga amaramuko.
Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.
Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!