00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwo muri Finland rwanze icyifuzo cyo kurekura Pasiteri Bazaramba wahamijwe Jenoside

Yanditswe na Habimana James
Kuya 5 January 2019 saa 09:24
Yasuwe :

Urukiko rw’ubujurire muri Finland, rwanze icyifuzo cy’umunyarwanda Pasiteri François Bazaramba, cyo gufungurwa atarangije igihano yakatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside.

Mu mwaka wa 2012 nibwo rukiko rw’Ubujurire rw’i Helsinki muri Finland, rwakatiye Pasiteri Bazaramba igifungo cya burundu bitewe n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatanu uru rukiko rwanze icyifuzo cya Bazaramba wasabaga kurekurwa, rugumishaho ko akomeza gufungwa burundu kubera ibyaha bikomeye yakoze.

Muri Nzeri 2011, Urukiko rwo mu mujyi wa Helsinki rwari rwaje mu Rwanda aho rwahamaze iminsi 30 rwumva abatangabuhamya muri uru rubanza ndetse rwanageze aho Bazaramba yakoreye ibyaha mu hahoze ari Komini ya Nyakizu.

Ni nyuma y’uko Bazaramba yarujuririye ku mwanzuro w’Urukiko rw’Akarere ka Porvoo muri Itä-Uusimaa, aho rwari rwamukatiye igifungo cya burundu kuya 11 Kamena 2010.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Helsinki rwahamije Pasiteri Bazaramba kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu muri Komini Nyakizu.

Bazaramba yari Pasiteri mu rusengero rw’Ababatisita rw’i Cyahinda ndetse yari Diregiteri w’Ishuri rya Tekiniki rya Nyantanga mu hahoze ari Komini ya Nyakizu muri Perefegitura ya Butare.

Bazaramba afungiye mu gihugu cya Finland kuva mu mwaka wa 2007, yatawe muri yombi amaze imyaka 4 muri icyo gihugu.

Urukiko kandi rwamuhamije uruhare rwe rwo kuyobora ibitero byahigaga Abatutsi ndetse no gutwika inzu zitagira ingano.

Ubusabe bwa Pasiteri Bazaramba bwo kurekurwa bwatewe utwatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages