00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo ruhebuje rw’inyama n’ibanga rituma abatuye Rubavu bazirya ku bunani

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 December 2018 saa 08:07
Yasuwe :

Bimaze kuba umuco ko abaturage ba Rubavu, buri mwaka bizigama amafaranga runaka atari ay’urundi rubanza, ahubwo ari ayo kugura inka zo kubaga kugira ngo buri rugo rurye akaboga ku munsi utangira umwaka mushya.

Uyu mwaka nabwo ntibacikanwe kuko kuri uyu wa Mbere, hirya no hino biriwe babaga inka bakagabana inyama bigendanye n’amafaranga bizigamye.

Umurerwa Frolence wo mu kagari ka Buhaza umurenge wa Rubavu, avuga ko bishyira hamwe bagateranya amafaranga kugira ngo bazabashe kurya inyama akavuga ko ari ko yabisanze ko i Bugoyi bakunda inyama.

Ati “Ubundi twebwe twibumbiye mu matsinda, aho buri kwezi dutanga amafaranga ibihumbi bibiri kugira ngo ku bunani tuzishimishe turya inyama n’abavandimwe tuyaha ba perezida ku bunani tukazigabana zaba nyinshi tukazigurisha.”

Akomeza avuga ko ari umuco yasanze ariko ubu bongeyeho no kwizigamira Mituweli.

Ati “Uretse inyama mu matsinda twishyurira mituweli ababishaka bakazishyura ahubwo no mu gihugu bazafate uyu muco ni mwiza”.

Ngomanzungu Bernard, we avuga ko ari umuco bamaranye igihe ariko bawushyizemo na mituweli bikabafasha kubana neza n’abandi.

Ati “Duteranya tugendeye kuri gahunda y’itsinda hanyuma ku bunani bakaguramo inka zishoboye kuvamo, bakazibaga bakagabana inyama ku buryo bungana ku munzani kuko amafaranga aba angana”.

“Ni ukwishyirahamwe ni nka koperative yo kwishima ku bunani usanga ari ibintu byiza kuko usanga twarabaye bamwe n’igihe cya mituweli udafite amafaranga turamuguriza ni umwihariko wa hano i Bugoyi”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, ashima aba baturage kuri uyu muco akabasaba ko bitarangirira mu nyama gusa ahubwo bagomba no kwizigamira kuko ubuzima bukomeza.

Ati “Gusangira nibyiza no kwishyira hamwe mu matsinda icyo tubasaba ni ukuzigamira ejo habo heza no muri iyi gahunda ya ejo heza yo kwizigamira mu zabukuru, ntabwo twifuza ko bigarukira mu kwishimisha barya inyama bakagombye kwibuka ko abana bagiye gusubira ku ishuri bakanatekereza ko ejo bazabaho atari ku bunani gusa turabashimira kuba baratangiye gupanga mituweli no gufashanya”.

Akomeza avuga ko kuba ziribwa ku bwinshi mu minsi mikuru nka kibazo byateza kuko akarere gafite nyinshi.

Ati “Nta kibazo bizateza ku kuba inka zizabura kuko muri Rubavu inka turazifite zihagije uretse n’inaha tuzigaburira n’abaturanyi ba Congo, icyo tubasaba ni uko bajya begera ba veterineri bakabanza kuzipima bakareba niba ntazirwaye”.

Uyu muco wo mu karere ka Rubavu umaze igihe nkuko abaturage babivuga bamenyereye ko ku bunani bagomba kubaga inka nyinshi nkuko twabigaragarijwe n’abaturage bo mu mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe, Nyamyumba, Busasamana, Bugeshi, Rugerero, Kanama, Nyundo na Nyakiriba.

Barazigabana buri rugo rukajyana izarwo
Ku munsi ubanziriza ubunani mu bice byose bya Rubavu baba babaga
Buri wese ahabwa izingana n'uko yizigamye zigapimwa ku munzani
Abana n'abakuru bajya kuzikura aho babagiye bazijyana mu ngo
Babanza kureba niba barishyuye amafaranga yose yo kwizigama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages