Kuwa 12 Kamena uyu mwaka wa 2015 ni bwo Me Nduwamungu Jean Vianney yatorewe kuyobora urugaga rw’abavoka, atsinze Me Kavaruganda Julien bahataniraga intebe yari yicaweho na Me Athanase Rutabingwa wari usoje manda ye y’imyaka ine.
Nyuma y’ayo matora, Me Mugisha Richard yahise ashyikiriza Urukiko rukuru ikirego, ashingiye ku byo yabonaga ko bitagenze neza. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Urukiko rwumvishe impande zombi.
Amwe mu makosa yatumye hitabazwa inkiko
Me Nkundabarashi Moïse wunganira Me Mugisha Richard watanze ikirego, avuga ko umuyobozi w’inama mu gihe cy’amatora yirengagije nkana ikinyuranyo cy’abantu 34 barenze ku mubare w’abiyandikishije mu gutora.
Yagize ati “Hagaragaye ikinyuranyo hagati y’umubare w’abiyandikije gutora n’amajwi yabaruwe. Twaje gusanga hiyandikishije abantu 561 hatora 595.”
Mu bindi uyu munyamategeko yanenze, mu biyamamazaga harimo Kavaruganda na Nduwamungu, ariko ngo amajwi yiswe Kavanganda na Uwamungu yagizwe imfabusa nyamara agace ka 5 k’ingingo ya 61 yo mu mategeko ngengamikorere y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, kagira kati: “Mu gihe hari abakandida benshi bitiranwa, amazina yose agomba kugaragazwa, bitaba ibyo urupapuro rw’itora rukagirwa imfabusa.”
Iyo ngingo ikomeza igira iti “Icyakora, urupapuro rw’itora ruriho izina ryanditse nabi ntiruba imfabusa iyo ubushake bw’uwatoye bugaragarira buri wese kandi urwo rupapuro rukaba nta rujijo rutera hagati y’abakandida rureba.”
Akomeza avuga ko hari bamwe mu bavoka babujijwe gutorera ababibahereye uburenganzira, abandi bakabyemererwa, bakabishingiraho basaba ko ayo matora aseswa.
Ku ruhande rw’abahagarariye urugaga rw’abavoka, bemera ko hari amakosa yakozwe mu matora, ariko yakosorwa mu bundi buryo butari ugusesa amatora yose.
Me Nkundabarashi yabwiye IGIHE ko kuwa 15 Kamena bandikiye umuyobozi w’urugaga rw’abavoka (mu minsi 5 nyuma y’amatora nk’uko amategeko abiteganya) bamusaba gukemura ikibazo cy’amatora atarabaye mu mucyo, ariko ngo nta cyakozwe.
Me Nduwamungu uyobora urugaga ntiyemera ko yandikiwe
Me Nduwamungu Jean Vianney watorewe ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka, yatangarije IGIHE ko abo batanze ikirego bibeshye mu kwandika, batigeze bamwandikira bamusaba gukemura ibyo bibazo.
Yakomeje agira ati “Ntabwo bandikiye umukuru w’abavoka uriho, bandikiye umuyobozi wari uvuyeho witwa Rutabingwa, kandi nta bubasha yari afite bwo gusubiza.”
Me Rutabingwa ngo na we yaramuhamagaye kuri telefoni, amubwira ko abasabye ko hari amakosa akwiye gukosorwa bibeshye mu kwandika, bakandikira umuntu utari we.
Me Nduwamungu avuga ko abibeshye mu kwandika, aho gukosora amakosa bihutiye gutanga ikirego.
Hahanzwe amaso umwanzuro w’urukiko
Nyuma y’ iburanisha ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nyakanga, Urukiko rukuru ruzasoma umwanzuro kuri ayo matora y’abavoka kuwa 6 Kanama 2015.
Me Nduwamungu avuga ko umwanzuro w’urukiko uko waba usa kose ugomba kubahirizwa n’ubwo abanenga amatora basaba ko ayo matora aseswa, bagatora bundi bushya.
Yakomeje agira ati “Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, iyo umucamanza afashe icyemezo aba ari itegeko, ntawe usuzugura icyemezo cy’urukiko. Amatora yabaye neza, byabaye ku mugaragaro, ikibazo cyabayeho ni uguteranya abitabiriye inama.”
Akomeza avuga ko Inyandikomvugo yashingiweho mu gutanga ikirego yari ikiri umushinga (itaremezwa n’abanyamuryango bose) kuko umwanditsi w’inama, kuwa 16 Kamena yayoherereje abagize urugaga bose, abasaba kuyitangaho ibitekerezo.
Mu gihe yari itaratangwaho ibitekerezo ngo ni bwo umwe muri bo yayigendeyeho atanga ikirego mu rukiko.
Ku kinyuranyo hagati y’imibare y’abatoye n’abari biyandikishije, umwanditsi w’inama ngo yemeye ko yibeshye mu guteranya umubare w’abayitabiriye, ubu ngo hariho komisiyo igomba kunonosora iyo nyandikomvugo, ariko ntiratanga umwanzuro.



















TANGA IGITEKEREZO