00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urunturuntu mu rubanza Umuyobozi wa AMIR ashinjwamo gufata ku ngufu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 November 2017 saa 06:59
Yasuwe :

Ukwezi kurenzeho iminsi mike Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Rwema Peter, atawe muri yombi akekwaho gufata umukobwa ku ngufu.

Rwema yatawe muri yombi ubwo bari bagiye mu mu mahugurwa mu Karere ka Karongi tariki 16 Ukwakira 2017.

Mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje icyakora yahise ajurira uwo mwanzuro.

Rwema yaba yaragambaniwe?

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Rwema atari abanye neza n’ubuyobozi bw’ikigo cy’Abadage kibatera inkunga cyitwa SBFIC, (Savings Banks Foundation for International Cooperation), Ishami ryo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mubano utari mwiza hagati ye n’iki kigo, bivugwa ko watumye hari bamwe mu bo bakoranaga bashaka kuwuririraho kugira ngo bamusimbure ku mirimo niko gukora ibishoboka byose kugira ngo azagwe mu ikosa ryamwirukanisha burundu.

Bivugwa ko hifashishijwe uwari umwungirije witwa Uwizeye Jean Pierre kugira ngo ategure umugambi ushobora kumushyirisha mu makosa ku buryo bizarangira yeguye hanyuma akamusimbura.

Uwahaye amakuru IGIHE avuga ko uwo mugambi wateguwe, hagashakwa umukobwa wimenyerezaga akazi muri SBFIC ngo bazamutege Rwema, icyakora kuko batari baziranye babinyuza ku mushoferi we ngo amumugezeho. Uyu mukobwa bivugwa ko hanyuma yaje guhabwa akazi gahoraho.

Uyu mutangabuhamya ushimangira ko azi neza imvo n’imvano y’ifungwa rya Rwema, yavuze ko mu gushaka uko uwo mukobwa yazaryamana na Rwema bikitwa ko yamufashe ku ngufu; hari undi mugabo uvuka i Karongi wifashishijwe, ari na we wagiye gushaka ibyumba bagombaga kuraramo muri iyo hoteli y’i Karongi. Uwo mugabo yafashe ibyumba bibiri icye n’icy’uwo mukobwa byose byegeranye.

Icyo gihe abakozi ba AMIR bari bagiye muri iyi ntara y’Uburengerazuba mu bikorwa by’akazi bisanzwe ariko bagomba gucumbika kuko byari bukomeze ku munsi ukurikiyeho.

Nubwo bivugwa ko uwo mukobwa yafashwe ku ngufu, amakuru IGIHE ifite ni uko we na Rwema bari bahoze basangira icyo kunywa muri iyo hoteli mbere yo kujya kuryama. Rwema akaba yari mu cyumba cye aryamye igihe uwo mukobwa yatabazaga nk’uko byemezwa n’umukozi wa hoteli.

Hari amajwi yo kuri uwo mugoroba IGIHE yabonye uwo mugabo washatse amacumbi avuga ko yari yahereye kare yumva induru y’uwo mukobwa atabaza akabanza kugira ngo ni abari kwishimisha nyuma ngo bimwanga mu nda, asohotse agiye hanze akubitana na wa mukobwa avuga ko afashwe ku ngufu, nawe yihutira kumutabariza. Hakibazwa ukuntu umukobwa yasohotse mu cyumba avuga ko yafashwe ku ngufu na Rwema wari mu kindi cyumba aryamye.

Muri ayo majwi uwo mugabo avuga ko ngo yumvise uwo mukobwa abwira Rwema ngo “nibura wambabariye nkajya kunywa mazi” bikaba bidasobanutse ukuntu yumvaga ibiganiro byaberaga mu kindi cyumba na we ari mu cye urebeye ku miterere y’ibyumba bombi barimo.

Umwe mu bari aho i Karongi, yemeza ko umugambi wo gufatisha Rwema wanogejwe ku mugoroba wo kuwa 16 Ukwakira bakigera kuri hoteli i Karongi ahagombaga kubera amahugurwa mu gitondo, aho ngo yaba umushoferi, umwungirije n’inshuti ye babanje gukora akanama gato ko kunoza umugambi.

Hari umukozi w’iyo hoteli wavuze ko yiyumviye abo bantu bacura uwo mugambi ndetse wa mugabo wafashe ibyumba akishyuza uwungirije Rwema amafaranga ye mbere y’igikorwa, undi akamubwira ko bazabireba gahunda nirangira.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Rwema yari yaranapangiwe gufatwa umwaka ushize ubwo hatabwaga muri yombi umunyemari Mugambira Aphrodis nyiri hoteli Golf Eden Rock ashinjwa gucuruza abakobwa bamukorera.

Icyo gihe ngo Rwema yari yapangiwe ngo atabwe muri yombi nk’umwe mu bacurujweho abakobwa ariko uwo munsi basanga ntiyaraye muri iyo hoteli.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko uwo mukobwa yaba yari yasezeranyijwe ibihembo birimo no kuzajyanwa kuba i Burayi mu rwego rwo kumukuraho igisebo yari guterwa n’uwo mugambi cyangwa kuba yahabwa akazi gahoraho muri SBFIC.

Twagerageje kuvugana na Uwizeye Jean Pierre wungirije Rwema uvugwaho gucura umugambi kumufatisha ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyafashe telefone n’ubutumwa twamwandikiye tumusaba kuvugana ntiyabusubije.

Umuyobozi wa SBFIC Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba, Britta Konitzer, aherutse gutangaza ko nta kibazo na kimwe bari bafitanye na Rwema ku buryo bamupangira kumugirira nabi. Ariko yabazwa niba aramutse agizwe umwere yakwishimira kongera gukorana nawe, ibyo yanga kugira icyo abitangazaho.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya AMIR, Ndahayo Jules Theoneste, yatangarije IGIHE ko nta kibazo bari bazi cyaba kiri mu miyoborere ya AMIR.

Yagize ati “Ntawe ni kuriya twabibonye, ntabwo twamenye uko byagenze kugeza uyu munsi ntabwo tuzi ngo ukuri ni ukuhe."

Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Rwema Peter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages