Bamwe mu badepite bo muri(EALA),inteko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba(EAC) barasaba ko yaseswa bitewe n’amakimbirane ayivugwamo yaturutse ku mikorere idahwitse bashinja umuyobozi wayo Margaret Nantongo Zziwa.
Mu nkuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye birimo, the Monitor na Newvision ziragagaza ko mu minsi yashize, muri iyi nteko humvikanye urunturuntu n’ubu rugikomeza, aho bamwe mu badepite bashinjaga imikorere mibi Zziwa.
Uyu muyobozi w’iyi nteko ukomoka muri Uganda, ashinjwa imiyoborere mibi, kubasuzugura, gukoresha nabi umutungo, gukingira ikibaba abakekaho ibyaha n’ibindi.
Bahereye kuri ibi byaha basabye ko Zziwa yegura ndetse na mugenzi we Roze Bhanji ushinjwa na bagenzi be kubatuka kuko badashyigikiye Zziwa ndetse agatuka n’abaperezida barimo uw’u Burundi,Kenya, n’u Rwanda yibaza uburyo batoye Abadepite nk’aba babahagararira muri EALA. Ibi byaha ngo yabikoreye mu Bubiligi mu ruzinduko barimo.
Iyi nteko yatoreye ko aba badepite bombi beguzwa ariko uyu mwanzuro ubangamirwa nuko abadepite ba Tanzaniya batabonetse.
Zziwa arasabairwa kwegura n’abadepite baturuka mu gihugu kimwe. Depite Mukasa Mbidde ukomoka muri Uganda yasabye ko iyi nteko yaseswa mbere ho imyaka ibiri mu gihe yari kuzarangiza imirimo yayo mu mwaka wa 2017.
Abadepite bakavuga ko baziyambaza urukiko nyafurika ngo rukemure iki kibazo.
Mu iseswa ry’iyi nteko, byasaba ko ari umwanzuro wafatwa n’abayobozi b’ibihugu bigize EAC.
Igitekerezo cyo kweguza Zziwa cyatanzwe muri Mata 2014, na Peter Mathuki ukomoka muri Kenya.
Zziwa yiregura avuga ko Abadepite batangiye kumunaniza guhera kera, ariko bakagenda batsindwa.
Yagize ati “ Bagerageje uburyo bwose, bandega byinshi, nakoze imirimo myinshi kandi nayisohoje uko bikwiye.” Mbere yahoo yagize ati : “ Hari umurongo ngenderwaho uvugwa mu ngingo ya 53-3 ubisobanura neza, uvuga ko umuvugizi cyangwa ugize inteko avanwa mu mirimo kubera gukora nabi biturutse ku bushobozi buke.Rwose sindwaye kandi simfite imyitwarire mibi.”
Zziwa yakomeje avuga ko koko hari abadepite bamwe basabye ko avanwaho ariko ngo hari n’abandi bashyigikiraga ibikorwa bye mu Nteko.Akaba yongeyeho ko icyangombwa ari ukumvikana hagati y’abadepite ubwabo kugirango babashe guhagararira miliyoni z’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba. Yagize ati : “ Ndakeka ko ibi atari byo bibazo bikomeye bizagusha EAC yose,icyo tugomba kuvuga na none, nuko turi umuryango w’abantu 45 bahagarariye miliyoni 140 z’abaturage.”
Zziwa aramutse yeguye yaba akurikiye abandi badepite batanu
bagize komisiyo zamufashaga nabo bamaze kwegura.
Iyi nteko igizwe n’abadepite 45 batorwa mu bihugu 5 bigize EAC, 20 muri bo ni abagore. Abadepite 32 nibo bashyigikiye ko Zziwa yeguzwa muri iyi nteko.



















TANGA IGITEKEREZO