00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urusaku rw’amasasu muri Parike y’Ibirunga rwatumye abaturage bava mu byabo

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 25 May 2013 saa 08:32
Yasuwe :

Mu masaha y’i saa mbiri na cumi n’itanu z’ijoro muri Bisoke agace ko muri Parike y’Ibirunga humvikanye urusaku rw’amasasu mu gihe cy’iminota isaga 30 bituma abaturage bahunga.
Umunyamakuru uri mu Kinigi avuga ko mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, hafi y’ikirunga cya Bisoke (Centre Bisoke), mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ari bwo humvikanye urusaku rw’amasasu mu gihe cy’iminota igera kuri 30.
Ntabwo haramenyekana imvano y’ayo masasu n’abarwanaga abo ari bo, gusa ngo uru rusaku (…)

Mu masaha y’i saa mbiri na cumi n’itanu z’ijoro muri Bisoke agace ko muri Parike y’Ibirunga humvikanye urusaku rw’amasasu mu gihe cy’iminota isaga 30 bituma abaturage bahunga.

Umunyamakuru uri mu Kinigi avuga ko mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, hafi y’ikirunga cya Bisoke (Centre Bisoke), mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ari bwo humvikanye urusaku rw’amasasu mu gihe cy’iminota igera kuri 30.

Ntabwo haramenyekana imvano y’ayo masasu n’abarwanaga abo ari bo, gusa ngo uru rusaku rwateye ubwoba abaturage, baza guhunga bava muri centeri ya Bisoke berekeza muri senteri ya Kinigi.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Ruberwa Roger avuga ko ubu abaturege basubiye mu byabo kandi batekanye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Joseph Nzabamwita avuga ko imirwano itabereye ku butaka bw’u Rwanda, ahubwo urusaku rw’amasasu rwakanze abaturiye umupaka rwaturutse muri Congo, akaba ari yo mpamvu bahunze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages