Ese bisaba iki kugira ngo konti ibe verified?
Uretse ibigo runaka bikomeye, Kugira ngo umuntu ku giti cye agire konti iri verified agomba kuba ari umuntu ushakishwa n’abantu benshi ku rubuga rwa twitter.
Konti ariko ntiba verified kubera ko nyirayo afite umubare munini w’abamukurikira(Followers) cyangwa umubare munini w’ubutumwa yasangije abandi (Tweets). Nta n’umuntu ushobora kwisabira ko konti ye iba verified ahubwo bikorwa na twitter nyuma yo gusanga yujuje ibisabwa.
Mu Rwanda naho tuhasanga bamwe mu bantu bafite konti zagiye ziba verified bitewe n’ibintu bitandukanye bagiye bakora bigatuma bashakishwa cyane.
IGIHE yabakusanyirije urutonde rwa bamwe banyarwanda bafite konti za twitter ziri verified.
1.Perezida Paul Kagame
Uretse kuba ari umuntu ushakishwa cyane kuri Twitter ugendeye kubisabwa kugira ngo konti ibe verified, mu ntangiriro za 2015 yabaye perezida wa mbere ufite abamukurikira benshi ndetse aba n’umukuru w’igihungu wa mbere ku isi uganira n’abamukurikira kuri uru rubuga ( most conversational world leader on Twitter).
2. Jeanette Kagame
Jeanette Kagame, umufasha wa Perezida Paul Kagame nawe ni umwe mu banyarwanda bafite konti ya Twitter iri Verified.
Konti ye First Lady of Rwanda @FirstLadyRwanda siwe uyikoresha iteka ryose, ubutumwa(Tweets) yiyandikiye ubwe buherekezwa n’ijambo”–JK”.
3. Donald Kaberuka
Donald Kaberuka @DonaldKaberuka , Umunyarwanda wayoboye Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB) kuva mu 2005-2015 nawe ni umwe mu banyarwanda bafite konti ya twitter iri verified.
Mu minsi ishize byatangajwe ko agiye kuba umwalimu muri kaminuza ya Havard imwe muri kaminuza zikomeye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
4. Anna Dushime
Anna Dushime @AnnaDushime ni umwe mu banyarwanda bafite konti ziri verified, uyu munyarwandakazi utuye mu Budage mu Mujyi wa Berlin yatangiye kumenyekana cyane muri Nzeli 2015 ubwo yiyemezaga gucumbikira umuryango w’impunzi z’abanya Syria.
5. Sonia Rolland Uwitonze
Sonia Rolland Uwitonze @SoniaRolland nawe ni umwe mu banyarwanda bafite konti ziri verified.
Uyu mugore ufite se w’umuzungu na nyina w’umunyarwandakazi yabaye Nyampinga w’u Bufaransa umwaka w’2000 nyuma y’aho akaba yarakomeje kwamamara bitewe n’ibikorwa bitandukanye agenda akora birimo gukina filimi ndetse n’Umuryango Maïsha Africa ufasha abana b’imfubyi mu Rwanda.
6. Corneille Nyungura
Corneille Nyungura @corneillemusic umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Canada nawe ni umwe mu banyarwanda bafite konti ziri verified.
7. Victoria Uwonkunda
Victoria uwonkunda @Msuwonkunda umunyarwandakazi utuye muri Norvege nawe n’umwe mu bafite konti za twitter ziri verified.
Uretse kuba yaragiye akorera ibinyamakuru bitandukanye, Uwonkunda kuri ubu ni umunyamakuru wa Radiyo y’abongereza BBC.
8. Stromae
Paul Van Haver uzwi ku izina rya Stromae @Stromae umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’ububiligi nawe mu bafite konti iri verified.
Uyu muhanzi ukomoka kuri se w’umunyarwanda na nyina w’umubiligi yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Alors on dance na Formidable ni umuhanzi ukunzwe cyane ku isi ndetse akaba atagerejwe n’abanyarwanda batari bake mu gitaramo ateganya gukora ku itariki 17 Ukwakira 2015.
Uretse aba bantu bafite konti ziri verified, hari n’ibigo bya leta n’ibyigenga bizifite birimo Presidency Rwanda, Governement of Rwanda, One UN Rwanda, UNDP, UK in Rwanda, Primature, Airtel Rwanda na MTN Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO