Mu gihe hirya no hino ku Isi usanga abenegihugu baterwa ishema no kurengera isura y’ibihugu byabo n’uko byagaragara neza mu ruhando mpuzamahanga, hari bamwe mu Banyarwanda bihaye icyerekezo cyo guhindanya isura y’urwababyaye, ibi babigize imbehe ya mpemuke ndamuke.
Gushakisha iyi mbehe no gushyira mu bikorwa urwango bafitiye u Rwanda ni bimwe mu bituma babaho barangwa n’ ibinyoma, no kwita ibibi ibyiza u Rwanda rwagezeho.
Bamwe muri bo bavuga ko bahunze u Rwanda, bavuga ko bahunze politiki mbi mu Rwanda nyamara ahubwo ikomeje gushimwa n’amahanga akora n’ingendo-shuri aza kuyigiraho.
Ku bavuga ko ari abere, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru n’abavuga rikijyana mu minsi yashize yavuze ko abavuga ko bahunze u Rwanda bakomeje no kuruvuga nabi bagiye bakora ibyaha bitandukanye.
Abajije abari muri icyo kiganiro uwo bakeka ko yagiye nta kibi akoze, ngo ababwire icyo yakoze, habuze n’umwe wavuga izina rimwe muri bo ngo ahabwe ibisobanuro.
Bamwe mu bari ku isonga mu gusiga icyaha isura y’u Rwanda…
Kayumba Nyamwasa
Uyu yahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda aza no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde. Yahungiye muri Afurika y’Epfo muri Gashyantare 2010. Aregwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, birimo iterwa rya gerenade zishe abantu zigakomeretsa abatari bacye.

Urwango yagaragaje ko afitiye u Rwanda arushyirira mu bikorwa mu mutwe wa RNC (Rwanda National Congress) abereye umuyobozi, uyu mutwe ukekwaho kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byagabwe mu Rwanda mu myaka yashize, ahaterwaga ibisasu bya gerenade twavuzeho haruguru.
Aho aba muri Afurika y’Epfo, Kayumba abwira amahanga ko mu Rwanda nta cyagezwego, ko iterambere n’ibindi u Rwanda ruvuga ko byagezweho ari ibinyoma, nyamara aya mahanga ntasiba gusura u Rwanda aho yibonera ibihabanye n’ibivugwa n’abatarukunda.
Dr Theogene Rudasingwa
Yahoze ari Umuyobozi w’ibiro by’ Umukuru w’ Igihugu mu myaka 2000-20004, yigeze no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho atuye ubu, nawe ni umwe mu bayobozi ba RNC.

Rudasingwa yirukanwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu nyuma y’aho we na mukuru we wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, Gerald Gahima, uwahoze ari maneko mukuru Patrick Karegeya ndetse n’uwahoze ayoboye ingabo Kayumba Nyamwasa, mu myaka yashize batangiye kwigumura, aho byaje kurangizwa n’ishingwa ry’ishyaka ritavuga rumwe na Leta bise RNC.
Kimwe n’abandi bavuzweho haruguru, uyu avugwaho kuba ibyo yakoze bifatwa nk’umwijuto kuko iterambere yagezeho, ni ukuvuga amashuri (afite impamyabumenyi y’ikirenga) ndetse no kuzamurwa mu ntera mu gisirikare, yabihawe n’uwo yigumuyeho, akaba anagenda amusebya imihanda yose.
Faustin Twagiramungu
Yabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, yahunze mu 1995. Mu magambo ye avuga ko u Rwanda nta na kimwe rwigeze rugeraho, ndetse yanavuze ko ishyaka rye RDI Rwanda rwiza yashinze ryifatanyije n’umutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakazatera u Rwanda.

Twagiramungu akunze kumvikana avuga ko azataha ku neza n’inabi byaba na ngombwa agafata intwaro.
Mu minsi yashize, ubwo igitutu cyo gusaba FDLR gushyira intwaro hasi bagataha ku neza cyiyongeraga, Twagiramungu wakunze kwitwa Rukokoma yabasabye kudahirahira bubahiriza ibyo basabwa, abizeza ko nibiba ngombwa ko baraswaho, nawe azapfana nabo.
Padiri Tomasi Nahimana
Uyu wihayimana waje kurambirwa iyi mirimo yahamagariwe agahitamo kwambara umwenda wa politiki niwe washinze ikinyamakuru gisebya u Rwanda n’ibyo rwagezeho cyitwa “Le Prophete”. Iki kinyamakuru cyabaye umuyoboro wo kwereka amahanga isura mbi, ari naho abatemera ubuyobozi buriho mu Rwanda bacishamo inyandiko zabo.

Uyu mupadiri kuri ubu atuye mu Bufaransa.
Padiri Nahimana yaje gushinga ishyaka yise Ishema, ndetse aza gutangaza ko yiteguye kuzaza guhangana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha.
Dr Paulin Murayi
Dr Murayi ni umwe mu bayobozi ba RNC, ishyaka rikomeje kunenga ibyo u Rwanda rwagezeho, akaba atuye mu Bubiligi aho yahungiyeyo uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko Dr Murayi ni umukwe wa Kabuga Felicien, umuherwe uhigwa bukware n’amahanga kubera uruhare rukomeye yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Murayi yavuzweho gukora ingendo muri Afurika y’Epfo, aho agirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa.
Dr Gasana Anastase
Uyu yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga mu Rwanda, ubu ni umuyobozi w’umutwe yise PRM Abasangizi.
Kubera ibikorwa akomeje kwishoramo byo kunenga ibyagezweho no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, umuryango we uherutse kuvuga ko witandukanyije nawe kubera ibyaha bitandukanye birimo guhishira abakoze jenoside mu Rwanda nk’uko akunze kubigarukaho ko ashyigikiye FDLR.
Gasana yakunze kuvugwa ko yifashishije bimwe mu bitangazamakuru mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma arimo amacakubiri.
Gasana bivugwa ko yabaye umukozi wo mu rwego rwo hejuru mu bunyamabanga bukuru bwa MRND, yari ashinzwe ubushakashatsi (affaires scientifiques) ari naho yavanye umuco wo kwanga abo badahuje ibitekerezo.

Zimwe mu ngero zitangwa n’uko tariki ya 19 Ukwakira 1990, nyuma y’ibyumweru 2 gusa ingabo za FPR Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, yahaye ikiganiro Radio Rwanda mu rurimi rw’Igifaransa atangaza amagambo n’ibitekerezo byashimangiraga politiki y’urwango, ivangura, amacakubiri, ibintu byagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango rwagiriwe Abatutsi, rwerekeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Icyo gihe yavuze ko Inkotanyi ari abanzi b’u Rwanda, ko nta burenganzira bw’impunzi ku gihugu cy’u Rwanda, ko u Rwanda cyari igihugu cya rubanda nyamwinshi, agamije guheza abavukarwanda barwirukanwemo.
Mu izina ry’uyu muryango, Mukasonga Solange mushiki we (uyobora Akarere ka Nyarugenge) yasabye imbabazi ku makosa yakozwe na Gasana Anastase ndetse anatangariza ku mugaragaro Perezida wa Repubulika ko umuryango we witandukanyije na Dr Gasana Anastase.
Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina, yabaye umukozi muri Hotel des Milles Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, aho avuga ko yagize uruhare mu kurokora abatutsi bari bayihungiyemo, ibintu bitari ukuri byashimangiwe muri filimi yiswe “Hotel Rwanda”.

Mu muhango wo kwibuka, abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye muri Hotel des Milles Collines, wabaye mu mwaka wa 2013, Minisitiri Mitali Protais wayoboraga Minisiteri ya siporo n’umuco yagaye iyi myitwarire.
“(Rusesabagina) ntakwiye no kudutwara umwanya munini, ni amaco y’inda nk’ay’ibindi bisambo byose. Icyo akora ni ugucuruza Jenoside. Abahabaye barabizi ko ntacyo yabamariye ahubwo yabaryaga amafaranga, baramuvuguruje. Abikora mbere ntibari bazi icyo agamije, nyamara akina iriya filime yari agamije inyungu za politiki”.
Abdallah Akishuli
Uyu ni umwe mu bashinze ishyaka FPP Urukatsa, ari mu bavuga ko bagamije guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, ibintu yahamije mu nyandiko yasohoye yirirwa acisha kuri interineti.

N’ubwo Akishuli nawe agamije kurwanya ubuyobozi buriho, bizwi ko atumvikana na Gasana Anastase bahuje umugambi.
Nkerinka Eustache
Bivugwa ko yahoze ari maneko wa Perezida Habyarimana Juvenal. Muri iyi minsi byakunze kuvugwa ko anekera Kabuga Felicien n’ umukwe we Dr Murayi Paulin.

Serge Ndayizeye
Ni Umuyobozi wa Radio Itahuka ikorera hanze y’u Rwanda kuri interineti ikunze gucishwaho amakuru avuga nabi u Rwanda, ikaba n’urubuga rwiyemeje kuba umuyoboro w’ibihuha ku bibera mu Rwanda.
Mutabazi Etienne
Umuyobozi wungirije w’ ishyaka RNC, ni umwe mu bakunze gutegura imyigaragambyo igamije gutesha agaciro ibyiza byagezweho mu Rwanda.
Ben Rutabana
Uyu mugabo wahoze mu ngabo za RDF, nyuma akaza kuba umuhanzi, mu minsi ishize yatorewe kuba umuyobozi ushinzwe umuco n’ uburezi muri RNC.

Uretse uru rutonde, hari n’abandi benshi usanga banduza isura y’iki gihugu cyavuye kure, babicishije mu bakomoka mu bindi bihugu, bakitabaza ibihugu bisanzwe bidakunda u Rwanda.
Abagambanira igihugu kandi bakorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo FDLR n’iyindi.
Hari abanyuzwe na byinshi u Rwanda rwagezeho
Hari abayobozi batandukanye barimo aba banki y’Isi ikunze guha inkunga u Rwanda bavuga ko rukoresha neza amafaranga ruhabwa kandi mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, kimwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD) nayo ivuga ko inguzanyo n’inkunga iha u Rwanda bikoreshwa neza.
Abayobozi btandukanye baba ab’ibihugu n’imiryango itandukanye barata uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 20 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside barimo Ban Ki-Moon, Umunyamabanga Mukuru wa Loni n’abandi.
Abasebya u Rwanda bikoza ubusa…
Gusebya u Rwanda bikorwa n’ababa bagamije guhindanya isura yarwo mu mahanga ariko amahanga usanga adahwema gukorana narwo. Bamwe mu bakunze kugera mu Rwanda bavuga ko abarusebya nta cyo bazageraho ko ahubwo n’Abanyarwanda badakwiye kubaha agaciro.
Urugero rwa hafi ni Pasiteri Rick Warren uzwi cyane mu kugira inama abakuru b’ibihugu no gutanga inyigisho ziganisha ku cyiza; uyu muyobozi w’itorero rya Saddleback ryo muri Amerika yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro ibirego biregwa Leta yabo, kuko bigizwe n’ishyari gusa.
Aya magambo yayavuze mu ntangiriro za Kanama 2014 ari mu Rwanda, aho yatanze inama avuga ko niba umuntu agiye kuba umuyobozi, agomba no kwitegura kuvugwa.
Rick Warren yagize ati "Abanenga Leta y’u Rwanda ku byo ikora, usanga biterwa n’ishyari kubera iterambere riharangwa, gusa icyo musabwa ni uko mutatakaza umwanya kuri abo bantu, kuko Imana yonyine niyo izaca urubanza, abantu sibo bagomba guca urubanza.”
"U Rwanda uko ruzakomeza gutera imbere, ni nako abanzi bari hanze yarwo bazakomeza kurugirira ishyari, gusa mumenye ko ntacyo bizabatwara ahubwo mukomeze mubime amaso.”
Rick Warren ukunze kugaruka ku izina u Rwanda mu mvugo ye, agaragariza iki gihugu icyizere kidasanzwe, dore ko yemera ko amateka u Rwanda rwanyuzemo, aruhindura igihugu kidasanzwe, kugeza aho yemeza ko amakimbirane ari hagati y’ibihugu bya Isiraheri na Palestine ashobora gukemuka mu kanya nk’ ako guhumbya, ibi bihugu bibaye bifatiye amasomo ku Rwanda, igihugu cyabashije kunga Abanyarwanda bose, nyuma y’imyaka 20 gusa habaye ubwicanyi bw’indengakamere butazibagirana mu mateka.
Perezida Kagame yibukije ko abasebya u Rwanda nta mwanya bagifite
Mu mvugo isanzwe, Perezida Kagame akunze kuvuga ko abavuga ko bahunze u Rwanda bagenda barusebya hirya no hino biratana icyo u Rwanda rwabagize bari cyo uyu munsi.
Ngo aho niho bahera babona imbaraga zo kurugambanira, nk’ aho bagafatanyije n’abafite umutima mwiza wo kurushakira ibyiza.
Mu ntangiriro za 2014, mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye mu Bubiligi ubwo yitabiriye inama ya kane ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu bya Afurika, yashimiye Abanyarwanda bumva aho igihugu kigeze, yibutsa ko abagisebya nta mwanya bagifite.
TANGA IGITEKEREZO