Abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami yayo atandatu ari mu gihugu hose, barenga ibihumbi 14 bari barasabye binyuze kuri internet kuva tariki ya 6 Werurwe kugera kuya 4 Gicurasi 2015.
Mu bemerewe 34% ni abakobwa aho biyongereye ho 4% ugereranyije n’umubare w’abakobwa bari bemerewe umwaka ushize, kuko bari 30.3% bangana na 3571.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof. Nelson Ijumba, aherutse gutangaza ko Kaminuza yiteza abanyeshuri benshi uyu mwaka ugereranyije n’ushize aho mu 11788 bari basabye kuyigamo, icya kabiri aribo biyandikishije abandi ntibabikore kubera kubura amafaranga y’ishuri.
Abanyeshuri bemerewe bazajya gufata amabaruwa abemerera ku biro by’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda uko ari atandatu kuva ku itariki ya 24 Kamena kugera kuya 24 Nyakanga 2015.
Ayo mashami bazafataho amabaruwa ni iry’ubumenyi n’Ubuvuzi (Nyarugenge), ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Busogo), ishami ryigisha ubugeni n’ubumenyamuntu (Huye) ishami ry’uburezi (Remera), ishami ry’ubukungu n’imari (Gikondo) ndetse n’ishami ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Nyarugenge).
Kuva tariki ya 3 Kanama kugera kuya 4 Nzeli nibwo ibikorwa byo kwiyandisha bizatangira , ndetse abazaba batariyandikisha kugeza kuri iyo tariki imyanya yabo izahabwa abandi mu gihe amasomo azatangita tariki ya 07 Nzeli.
Kureba lisiti y’abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016 bikorwa binyuze ku rubuga rwayo rwa internet arirwo www.ur.ac.rw hanagaragara urutonde rw’abatemerewe n’abatarujuje ibisabwa mu busabe bwabo.


















TANGA IGITEKEREZO