Kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2014; i Paris mu Bufaransa hateraniye inama rusange isanzwe ya gatanu yayeguwe n’Umuryango witwa EGAM (European Grassroots Antiracist Movement).
Mu kiganiro na IGIHE, Charle Habonimana yagize ati "Muri iyi nama GAERG yatumiwemo nk’umwe mu miryango iharanira inyugu z’abacitse ku icumu mu Rwanda ihagararirwa na Perezida wayo Bwana Charles Habonimana na Madamu Uwera Beatrice, Komiseri Ushinzwe Kwibuka. Bombi bakaba baratanze ikiganiro kigira kiti "Jenoside yakorewe Abatutsi: Ukuri kumenyekane, vuba! Mu kubaka “Imbere heza”.
Umuyobozi Mukuru wa GAERG yashimiye EGAM kuba yaratumiye Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri iyi nama ndetse avuga ko bigaragagaza ko hari Abanyamahanga bababajwe n’ibyabaye mu Rwanda ndetse bashishikajwe n’uko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kwayimenyekana ku isi hose harimo no kugaragaza uruhare amahanga yayigizemo.
Madamu Uwera Beatrice, yavuze ko ibyo abibumbiye muri EGAM bakora bikwiye kubera isi yose urugero mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; yanasabye ko hakoreshwa imbaraga zose kugira ngo abakoze jenoside bakigedembya mu mahanga cyane cyane mu Bufaransa batabwe muri yombi baryozwe ibyo bakoze.
Mu isoza ry’iyi nama, GAERG yakiriwe ku mugaragaro nk’umufatanyabikorwa wa EGAM ku rwego rwa Afurika mu kurwanya ihohoterwa, irondakoko n’o kurwanya jenoside (EGAM Strategic Partner for Africa)
Twababwira ko muri Kamena uyu mwaka, urubyiruko rw’Abafaransa rugera kuri 20 rwibumbiye muri EGAM rwaje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwamagana uruhare rw’u Bufaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Icyo gihe, Umuyobozi wa EGAM Benjamin Abtan, yavuze ko bazanywe mu Rwanda no kwamagana uguceceka kwabayeho ku ruhare rwa bamwe mu Bafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Mu Bufaransa, urubyiruko rw’ubu ntirubyumva kimwe n’abakuze ku byerekeye uruhare igihugu cyacu cyagize muri ubwo bwicanyi ndengakamere, ariko twe dukeneye kumenya ukuri n’umucyo kuri icyo kibazo; turagenzwa no kugira ngo Abafaransa basobanukirwe ukuri kose".
Umuryango EGAM ugizwe n’abayobozi b’urubyiruko mu mitwe ya politiki, imiryango y’abanyeshuri n’imiryango irwanya irondakoko ryose aho riva rikagera. EGAM ihuriyemo imiryango isaga 35 ituruka mu bihugu 30 byo ku mugabane w’u Burayi.
Muri uru ruzinduko kandi abayobozi ba GAERG bagiranye ibiganiro n’ Ishyirahamwe ry’Abayahudi ryitwa YUHAD IN UNUM rikora ubushakashatsi mu bihugu by’i Burayi byakorewemo Jenoside y’Abayahudi, hemezwa amasezerano y’ubufatanye yerekeranye no gukora ikarika igaragaza ahantu hose hiciwe inzirakarengane muri Jenoside yakorwe Abatutsi no gukusanya ubuhamya bw’Abarokotse Jenoside; ibi byose bikazabikwa mu buryo bw’Ikoranabuhanga.
Basoza uruzinduko rwabo, abayobozi ba GAERG basuye ahashyizwe ibuye ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 riherereye mu mujyi wa Paris ahitwa Père Lacha.



















TANGA IGITEKEREZO