Umuvugizi wa RSC, Sengabo Hilary yabwiye IGIHE ati “Natwe twarabibonye, ariko ni ibihuha” yakomeje asobanura ko nyuma yo kubibona yahise ajya kureba Ingabire muri gereza baravugana, agasanga ameze neza, ndetse ngo nawe (Ingabire)byaramutunguye, avuga ko atari byo ari bantu bashaka kumusebya.
Ibihamya ko ibyakwirakwijwe ari ibihuha
Amakuru yo gutwita kwa Ingabire yakwirakwiriye mu butumwa bwanditse mu magambo buherekejwe n’ifoto. Umuvugizi wa RCS yavuze ko babisesenguye bagasanga ari ibihimbano n’ayo mafoto yacuzwe mu buryo bw’ikorabuhanga (photoshop)
– Impuzankano Ingabire Victoire yambaye kuri iriya foto ni iya kera cyane, kuko ni iroza (rose) ririya bara kandi ryamabarwa n’umuntu uba ufunze ariko akiri mu manza, akijya kwitaba inkiko atarakatirwa. Ubu rero Ingabire yambaye imyenda y’ibara rya orange kuko hashize imyaka ibiri yarakatiwe. Yatsindagiye iyi ngingo agira ati “Ubu aramutse yongeye kugaragara mu ruhame, abantu bamubona yambaye ibara rya orange, ntabwo ashobora kwamabara iroza”
– Imyenda umucungagereza uri inyuma ya Ingabire kuri iyo foto nayo ni iya kera cyane ati ; “tumaze imyaka igera kuri itatu tuyihinduye. Ubu dusigaye twambara imyenda idatebezwa.”
Umuvugizi wa RCS yakomeje avuga ko mu biganiro aherutse kugirana na Ingabire kuri iki kibazo, yamubwiye ko agiye kuvugana n’umwunganira mu mategeko, bakareba uburyo bakurikirana uwanditse biriya bintu kuko bigamije kumusebya.
Ingabire Umuhoza Victoire yatakiwe imyaka 15 n’urukiko rw’ikirenga ku ya 13 Ukuboza 2013, nyuma yo gushimangira ibyaha yahamijwe n’urukiko rukuru rwa Kigali byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.



















TANGA IGITEKEREZO