Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC-Rwanda Media Commission), rwanenze bikomeye Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) ku cyemezo cyo gufunga ibiganiro by’Ikirundi n’Ikinyarwanda bya BBC.
Umuyobozi wa RMC, Fred Muvunyi avuga ko iki cyemezo cyafashwe kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira kidashimishije, agira ati “Ntabwo ari icyemezo gikwiye cyane cyane iyo urebye n’amahame yo kwisanzura kw’itangazamakuru”.
Impungenge z’Umuyobozi wa RMC zishingira ahanini ku kuvuga ko hari hakwiye gufatwa ikindi cyemezo kitari ugufunga igitangazamakuru.
“Ntabwo igihe cyose itangazamakuru rikoze amakosa intambwe ya mbere ari ugufunga, gufunga ubwabyo ntabwo ari byiza, nta n’ubwo bitanga isura nziza ku gihugu nk’u Rwanda cyari kimaze kugaragara nk’aho mu myaka ibiri ishize cyari cyateye intambwe mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru n’abanyamakuru muri rusange.”
Uretse ibi, Muvunyi avuga ko mu gufata iki cyemezo cyo gufunga ibiganiro bya BBC, RURA yarengereye cyane.
“Byakozwe n’urwego tubona ko rwarengereye inshingano ubundi zifitwe n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura”, akongera ati “Ibyo tubona bitandukanye n’izo nshingano no kurengera ku masezerano inzego zombi zifite”.
Muvunyi ashimangira ko iki cyemezo ari urugero rubi ku banyamakuru n’abakora itangazamakuru muri rusange.
Ku rundi ruhande ariko Mukangabo Béata, Umuyobozi w’Ishami ry’imikorere n’ amategeko muri RURA ubwo yatangarizaga abanyamakuru iby’iki cyemezo, yavuze ko cyafashwe bitewe n’ibyifuzo byatanzwe n’abaturage harimo n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batanze nyuma ya filimi “Rwanda: The Untold Story” ifatwa nk’ipfobya jenoside.
Yagize ati “Iki cyemezo kijyanye n’isabwa ry’ibyavugiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, Sosiyete Sivile, imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bigaragaza ko koko iyi filimi yatonetse Abanyarwanda kandi ko badashobora kwihanganira gusubizwa inyuma ibyo bamaze kugeraho mu rwego rw’ubwiyunge.”
Ku kijyanye no kuba iyi filimi yaracishijwe kuri Televiziyo ya BBC 2, hakaba hafunzwe Radiyo, Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), yashimangiye ko “radiyo ari yo yumvwa n’abaturage benshi cyane”.
Shyaka yanavuze ko “RURA ifite uburenganzira bwo kureba igikwiye ikakigena”.
Gusa Prof. Shyaka ntiyemera ko iki cyemezo cyafashwe ari ukuniga itangazamakuru nk’uko Muvunyi we abyita.
“U Rwanda dushyigikiye byimazeyo ubwisanzure bw’itangazamakuru, dushyigikiye byimazeyo itangazamakuru ry’umwuga […] ariko hari umurongo utukura iyo bitangiye guhungabanya ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, icyo gihe nk’igihugu gikunda abaturage n’inzego zishinzwe kubakorera dufata ibyemezo akaba ari nabyo RURA yakoze.”
RMC yashyiriweho kujya ikemura ibibazo bitandukanye bibera mu mwuga w’itangazamakuru bitabanje gufata indi ntera; yumvikanye ikemura bimwe mu birego abantu batandukanye bagiye barega ibitangazamakuru n’ abanyamakuru ndetse igakora n’akazi ko kurenganura abanyamakuru aho biri ngombwa.
Tariki ya 16 Mata, ubwo Polisi y’u Rwanda yatangazaga ko ari yo ifite umunyamakuru Ntamuhanga Cassien nyuma y’igihe atagaragara, RMC yatangaje ko yatewe inkeke no kuba ashobora kuba atarahawe uburenganzira bw’ibanze kuko Polisi yanze ko uru rwego rumusura kandi itigeze yemera mbere ko yari imufite guhera kuwa 7 Mata akiburirwa irengero.



















TANGA IGITEKEREZO