Mu kiganiro Komiseri mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa yahaye abanyamakuru,yatangaje ko kugeza ubu urwego akuriye, rwamaze kwinjiza miliyoni zigera kuri 76 kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda rwagombaga kwinjiza mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016.
Ayo mafaranga yavuye mu buhinzi; bw’umuceri, urutoki, ibigori n’imboga, mu bworozi; bw’inka, amafi ihene inkoko,mu bwubatsi, ububaji, ubukorikori, n’indi mirimo.
Aya mafaranga yamaze kugezwa muri banki nkuru y’u Rwanda, aturutse mu bikorwa bibyara umusaruro bikorerwa mu magereza ari hirya no hino mu gihugu.
Komiseri Mukuru, Paul Rwarakabije yagize ati “kugeza ubu, urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa mu gihembwe kimwe, rumaze kwinjiza umusaruro wa miliyoni 76 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yose twamaze kuyashyikiriza Banki Nkuru y’Igihugu.”
Yakomeje avuga ko ubusanzwe uru rwego akuriye rufite intego yo kwinjiza miliyari zigera kuri ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari ya 2015-2016.
Imfungwa n’abagororwa bagenerwa 10% by’umusaruro wabo
Nk’uko bitangazwa na Komiseri wungirije ushinzwe umusaruro Thomas Mpezamihigo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwamaze kugena uburyo imfungwa n’abagororwa bagira uruhare muri ibi bikorwa bagomba kujya bagenerwa 10% by’umusaruro w’ibikorwa byabo.
Ati “Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rugenera imfungwa n’abagororwa 10% by’umusaruro wavuye mu bikorwa bakoze. Ndetse nko ku bihingwa aba bagororwa bahinga ni bo bagomba kuba aba mbere mu kubiryaho.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa rurateganya gukora ibikorwa bitandukanye bizajya bicururizwa muri sosiyete y’ubucuruzi ya Muhabura Multichoice Center yatangijwe n’uru rwego ikaba ibarizwa mu mujyi wa Kigali.


















TANGA IGITEKEREZO