00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’ubujura bukorerwa kuri telefone

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 15 January 2016 saa 10:11
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru Aloysia Cyanzayire, ubwo yari muri Sena kuwa Kane tariki 14 Mutarama 2016 yabwiye komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ko hatagize igikorwa ngo ubwambuzi bukoresha telefone buhagarikwe, hari benshi bazagerwaho n’izo ngaruka.

Umuvunyi mukuru yavuze ko iki ari ikibazo kimaze gufata indi ntera ku buryo abantu benshi biyitirira inzego n’ibigo bikomeye mu kuriganya abantu ibyabo bifashishije telefone.

Yagize ati "Ni ikibazo gitangiye gufata indi ntera muri iyi minsi, ngirango hari n’abantu twabonye biyitiriye urwego rw’umuvunyi,inzego z’inkiko, biyita abacamanza, agahamagara abaturage akababwira ngo ndi umucamanza, mfite urubanza rwawe kandi kugirango ruzacibwe ugomba kohereza amafaranga kuri Mobile Money”

Yakomeje agira ati “Ariko noneho muri iyi minsi twabonye n’abiyitirira inzego zitanga akazi, agahamagara umuntu aziko yagiye gupiganirwa umwanya w’akazi… tubona rero biri gufata indi ntera, bamwe banakoresha Telefone zo mu bihugu duturanye”

Urwego rw’umuvunyi rufata ubujura bukorerwa kuri Telefone nka kimwe mu bikururira abaturage akarengane rugasaba inzego zitandukanye guhagurukira kuburwanya dore ko bugeze no ku rwego rwo kwiyitirira inzego nkuru z’Igihugu.

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire avuga ko abakora ubu bujura basigaye biyitirira inzego nkuru z'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages