Urwego rw’Umuvunyi rwishimiye umwanya u Rwanda rwabonye mu cyegeranyo (Global Corruption Barometer 2013) cyashyizwe ahagaragara na Transparency International, tariki ya 9 Nyakanga 2013.
Urwego rw’Umuvunyi rugira ruti “Iki cyegeranyo kigaragaza ko imbaraga u Rwanda rushyira mu gukumira no kurwanya ruswa zitanga umusaruro.”
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Umuvunyi ribigaragaza, kimwe mu bituma gukumira no kurwanya ruswa bishoboka ni ubushake bwa Politiki, imikoranire y’inzego zifite mu nshingano yazo kurwanya ruswa, no gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo.
Uyu mwanya u Rwanda rwabonye ni ishema ku gihugu no ku banyarwanda bose.
Soma itangazo ryatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi.



















TANGA IGITEKEREZO