00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwenya: Ipine yatobotse mugeze he?

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 27 April 2013 saa 05:26
Yasuwe :

1. Abanyeshuri batanu biga muri kaminuza, bagiye kunywa inzoga kandi buri bucye bakora ikizami, nuko mu gitondo bananirwa kubyuka ngo bakore ikizami kubera ubusinzi.
Bigira inama yo kubeshya mwarimu ko baraye batashye ubukwe, nuko mukugaruka imodoka barimo igatoboka ipine, n’abajura barabatera barabiba baranabakubita.
Umwarimu aremera abaha iminsi itatu yo kwitegura ikizamini, umunsi ugeze abaha ikizami, kandi ababwira ko bagomba guhuza ibisubizo, bitaba ibyo bakirukanwa.
Ibibazo (…)

Ibibazo byari bitanu bigira biti:

1. Ubukwe bwabereye he?

2. Imodoka mwarimo ni bwoko ki?

3. Yaritwaye abantu bangahe?

4. Ipine yatobotse mugeze he?

5. Ipine yatobotse niyo muruhe ruhande?

2. Umusore yarafunzwe akatirwa imyaka irindwi azira kwiba amafaranga menshi abarirwa mu ma miliyoni, mu gihe yari amaze imyaka ibiri muri gereza, Se yaramwandikiye amumenyesha ko arwaye kandi yabuze uwamuhingira umurima kandi igihe cyo gutera ibigori kigeze.

Umusore asubiza se’’ati “Uramenye ntihazagire umuntu n’umwe wemerera guhinga uwo murima, kuko niho nahishe amafaranga nibye yose, uzategereze ndangize igihano”.

Kuko amabarwa yose yohererejwe umugororwa asomwa n’abacunga gereza, bwacyeye abapolisi barenga ijana bajya guhinga wa murima, bashaka amafaranga wa musore yahishemo, burinda bwira ntayo babonye.

Umusore yongera kwandikira se we ati “Ndizera ko umuganda abantu nakoherereje wagushimishije ngaho hinga ibigori byawe”.

3. Umukobwa w’imyaka 16 yabwiye Nyina ko atwite, nuko nyina ahita ahamagara Se mumenyesha ishyano bagushije.
Se ahageze ati “Ugomba kumbwira uwaguteye inda nkamufungisha, umukobwa afata telefoni, ahamagara umusore arabimubwira, mu minota 30, umusore yarahageze aza mu modoka nziza cyane kandi yambaye neza, bose barakangarana.

Arababwira ati “Umukobwa wanyu yambwiye ibyabaye, ariko kubera umuryango wanjye sinshobora kumurongora, gusa naramuka abyaye umukobwa, nzamuha inzu, amaduka abiri, mushyirire na miliyoni 500 kuri konti

Naramuka abyaye umuhungu, nzamuha inganda ebyiri, na miliyoni 500 kuri konti, naho nabyara impanga nzamukubira kabiri”.

Maze umusore abaza Se w’umukobwa ati “Tugize ibyago inda ikavamo?

Nuko Se w’umukobwa amara akanya acecetse, maze afata ku rutugu rw’umusore ati nzamuguha umutere indi!

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages