Inkuru y’urupfu rwa Mupende Uwera Alexia yamenyekanye ahagana saa mbiri z’umugoroba, aho bivugwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo amuteye icyuma mu ijosi.
Uyu musore witwa Niyireba Antoine ukomoka mu Karere ka Karongi yahise aburirwa irengero, akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Ni inkuru yaciye igikuba mu bantu benshi cyane cyane abanyamideli bari bamaze igihe bakorana nawe umunsi ku munsi.
Mu Kiganiro na IGIHE, bamwe mu bari inshuti za hafi za nyakwigendera, bavuga ko yari umukobwa w’imico myiza kandi ukunda abantu muri rusange.
Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, akaba n’umwe mu banyamideli bubashywe, yavuze ko Mupende yari inshuti ye y’umwihariko, kuko ari umwe mu bamufashije kwisanga mu bandi banyamideli ubwo yazaga mu Rwanda mu 2014 avuye muri Kenya.
Baherukanaga mu Ukuboza 2018 ubwo yari ari kubabwira gahunda z’ubukwe yari ari kwitegura bwari buteganyijwe kuba ku wa 16 Gashyantare 2019. Ngo bari banafitanye gahunda y’akazi mu cyumweru gitaha.
Ati “ Twaherukanaga mu kwezi gushize, atubwira ibintu by’ubukwe, tuganira, atwereka amafoto. Twakomeje kuvugana kuri telefoni, hari n’ibintu yari yansabye yashakaga ko namufasha mu cyumweru gitaha.”
Urwibutso rukomeye Alexia Mupende asigiye Fiona Muthoni ni uko yakundaga abantu, agatera imbaraga abanyamideli bahuriragamo n’ibibaca intege kandi agakunda gusenga cyane.
Ati “Yari umuntu wafataga umwanya we, akaguhamagara, akaza aho uri akakuganiriza […] kuko ibintu byo kumurika imideli bibamo imbogamizi nyinshi. Kenshi njye na bagenzi banjye twendaga kubivamo ariko akaza ukabona aratwicaje akatuganiriza. Yari umuntu ukunda abantu kandi ukunda gusenga.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abamurika Imideli mu Rwanda, Kabano Franco, yari amaze imyaka 10 aziranye na nyakwigendera.
Yavuze ko Mupende yagize uruhare runini mu kurwana intambara yo gushyiraho iri huriro dore ko benshi batabyumvaga. Yari umuyobozi wa Komisiyo y’Akanama Nkempurampaka.
Ati “Yari umuntu uhora yisekera, udakunda amahane, hari igihe habagaho nk’ibitaramo ukabona bamwe barasahinda ariko nta na rimwe nigeze mubona aburana. Iteka iyo ibintu byagendaga nabi abona nta gisubizo afite yatangaga amahoro akigendera.”
Mupende ngo yari umuntu wubahiriza gahunda ‘niba mwavuganye saa kumi, saa cyenda na 50 yabaga ahari’.
Mu buryo bwo kumurika imideli, Alexia Mupende ngo yari afite umwihariko wo kwiyerekana amwenyura, ubundi ibintu bitemewe mu banyamideli.
Christelle Kabagire ni umunyamakurukazi kuri Televiziyo y’u Rwanda by’umwihariko akora ikiganiro cy’imideli cyitwa ‘In Style’, ndetse yabanje kuba umunyamideli.
Avuga ko Mupende yari umuntu uzi kubana n’abantu by’umwihariko agatera akanyabugabo abandi.
Kabagire yavuze ko we n’abandi banyamideli bari mu myiteguro yo kuzamushyigikira mu bukwe bwe.
Iyicwa rya Mupende rikomeje kwamaganwa n’abantu benshi ndetse n’Imiryango itandukanye. Impuzamiryango Pro –Femmes Twese Hamwe, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti “Twamaganye iyicwa ry’umwari Mupende Alexia, bikekwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo. Biteye agahinda kumva urupfu rw’uyu mwari. Twihanganishije cyane umuryango we. Reka tuvuge oya ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”



















TANGA IGITEKEREZO