00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Louise Mushikiwabo afite kuri Mgr Alexis Kagame wari Nyirarume

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 December 2023 saa 07:45
Yasuwe :

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) ,akanaba uwo mu muryango wa bugufi wa Musenyeri Alexis Kagame, yavuze ku rwibutso amufiteho ndetse n’uburyo yamubereye icyitegererezo akiri muto.

Musenyeri Alexis Kagame wamenyekanye mu bwanditsi bushingiye ku muco, amateka y’u Rwanda na Afurika yari nyirarume wa Mushikiwabo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza, habaye Misa yo kumwibuka nyuma y’imyaka 42 amaze yitabye Imana kuko yapfuye kuwa 02 Ukuboza 1981 afite imyaka 69.

Muri iki gitambo cya Misa cyaturiwe kuri Katedarali ya Butare kuwa 20 Ukuboza 2023, Louise Mushikiwabo, yavuze ko kwibuka Mgr Kagame bimutera amarangamutima cyane kuko amwibukaho byinshi.

Yanavuze ko yaherukaga kuri Paruwasi Katedarali ya Butare mu 1981 ubwo bamusezeragaho bwanyuma agiye gushyingura, icyo gihe ngo Mushikiwabo Louise yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyakinama.

Mu minsi ya nyuma ya Musenyeri Kagame, ngo yasabye Mushikiwabo kuza kuba muri ‘Eveche’ ya Ruhengeri, ubwo bari bagiye kumwimurira gukomereza ubutumwa bwe muri Diyosezi ya Ruhengeri, ibintu ariko bitabaye kuko aribwo yahise ajya kwivuza muri Kenya bikarangira atagarutse.

Yagize ati “Ubusanzwe nzi kuvuga ndetse naranabyize,ariko kugaruka muri iyi Kiriziya byanteye amarangamutima cyane,ariko kandi uyu munsi ni umunsi mwiza cyane kuri twebwe nk’umuryango’’.

Uko Mgr Kagame Alexis yajyanye Mushikiwabo gutangira amashuri yisumbuye

Mushikiwabo Louise yavuze ko yibuka cyane Mgr Kagame amujyana gutangira amashuri yisumbuye i Kansi mu Karere ka Gisagara. Musenyeri Kagame ngo yari yahamushimiye nk’ishuri ryiza dore ko na we yari yarahabaye.

Umunsi wa mbere mu mashuri yisumbuye, Musenyeri Kagame ni na we wijyaniye Mushikiwabo kwiga.

Ati “Icyo gihe nibwo bwa mbere nari ngiye kuba kure y’ababyeyi n’abavandimwe. Twaragiye,tugeze hafi y’ishuri ahanyeretse ntangira kurira maze arambwira ngo “None se ko unyiciye gahunda!”

Mushikiwabo yibuka ko Nyirarume Mgr Kagame yari umugabo w’ibigango cyane,aho ngo yicaraga mu mudoka ukabona ko ayuzuye.

Akomeza avuga ko ubwo yamujyanaga ku ishuri i Kansi yamusabye kuzaba uwa mbere maze nawe ngo arabikurikiza.

Mushikiwabo yavuze ko yongeye kubona Mgr Kagame amaze gukura atangiye Kaminuza ari nayo minsi ye ya nyuma kuko yahise yitaba Imana.

Afite n’icyifuzo cy’uko hajyaho uburyo buhamye bwo kujya yibukwa

Mushikiwabo Louise yavuze ko hari abantu benshi babanye na Mgr Alexis Kagame mu bihugu bitandukanye, bifuza guhura bagakomeza gutera ikirenge mu cye mu bikorwa by’ubushakashatsi.

Ati “Hari abantu benshi babanye na Mgr Alexis Kagame mu bihugu bitandukanye nka Congo Brazaville, Senegal,Ghana,mu Bufaransa aho ntuye, mu Butaliyani n’ahandi. Bakunda kumbaza bati ese tuzahura dute n’umuryango n’abanyarwanda kugira ngo dukomeze imirimo ye y’ubushakashatsi ndetse ngo turusheho kumuhamiriza ibigwi hirya no hino ku mugabane w’Afurika,kuko yari umu-‘panafricaniste’”.

Akomeza agira ati “Icyo cyifuzo rero nagira ngo ngisangire n’abakuriye Kiliziya hano mu Rwanda kuko yari uwa Kiliziya akaba n’Umunyarwanda,turamusangiye.”

Yakomeje avuga ko bishobotse haherwa ku kigo cy’ubushakashatsi kuko ari nabwo yakundaga , maze abamukundaga bose bakajya bava imahanga baje kugisura hagikurikiye, bakanahakorera ubwo bushakashatsi.

Mgr Kagame Alexis wibukwa, yahawe isakaramentu ry’ubupadiri mu 1941. Yakoze muri Kinyamateka kuva 1941 kugeza mu 1950.

Kimwe mu bishimangira ubuhanga bwe ni ibitabo yanditse,aho kugeza muri 1975 yari amaze kwandika ibitabo 145,yitaba Imana agize ibitabo 192.

Ibitabo yanditse birimo ingeri nyinshi birimo 62 by’amateka. Ibizwi cyane ni Inganji Karinga.

Mu bumenyi bw’indimi(linguistique) harimo ibitabo umunani,mu buvanganzo harimo 43, muri filozofiya 2 harimo icyiswe ‘Philosophie Bantou Rwandais’ na ‘Philosophie Bantou comparé’.

Ibi bitabo bya filozofiya biri mu byamuzamuriye ibendera cyane mu isi kuko byongeye gushimangira ko n’Abanyafurika batekereza ku rwego rwo hejuru.

Mushikiwabo Louise yagaraje ko nk'umuryango wa Alexis Kagame,bifuza ko habaho ibikorwa bihuza abantu bigamije gusigasira umurage w'ubuhanga yasize.
Mgr Alexis Kagame ashyinguye mu irimbi rya Kabutare rigenewe abihaye Imana mu mujyi wa Huye
Louise Mushikiwabo ubwo yashyiraga indabo ku mva ya Mgr Alexis Kagame
Mgr Filipo Rukamba ashyira indabo ku mva ya Mgr Alexis Kagame wari umusaseridoti wa Diyosezi ya Butare
Habayeho umwanya w'ibiganiro, abo mu muryango wa Mgr Alexis Kagame bongera kumuvuga ibigwi
Habayeho n'umwanya wo kuvuga amasengesho yo gusabira Mgr Alexis Kagame
Mushikiwabo avuga ko Musenyeri Kagame amwibukira kuri byinshi birimo no kumukundisha ishuri
Mgr Alexis Kagame yitabye Imana mu 1981

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages