Mu butumwa ubuyobozi bw’uru rwibutso bwashyize ku rubuga rwa Twitter rwashimiye aba bantu bagize umuhate wo kuza kwiga no kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Ati “Mu 2019, twakiriye abantu barenga 100 000 baturuste mu mpande zose z’Isi, baje kwiga, kwibuka no gufasha abarokotse jenoside kongera kubaka ubuzima bwabo. Tunejejwe n’uruzinduko rwanyu ndetse ni iby’agaciro kubagira nk’abagize umuryango wacu w’inshuti Championing Humanity”.

Aba bashyitsi bagendereye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali muri bo abagera kuri 32,510 ni Abanyarwanda.

Mu bihugu by’amahanga bifite abaturage benshi basuye uru rwibutso ku isonga haza Leta zunze Ubumwe za Amerika zifite abasaga ibihumbi 14, u Budage n’u Bwongereza bafite abasaga ibihumbi bine.

Mu bindi bihugu bifite umubare munini w’abaturage basuye uru rwibutso rwa Kigali harimo; Canada, Australia, Kenya, u Buholandi, u Bushinwa, Uganda n’u Bubiligi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kimwe n’izindi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziri hirya no hino mu gihugu zikunze kugendererwa n’abantu ku giti cyabo, ibigo n’abashakashatsi bagamije kwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo no gufata mu mugongo abarokotse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwafunguwe ku mugaragaro kuwa 7 Mata 2004. Rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera ku bihumbi 250.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rwasuwe n'abarenga ibihumbi 100 umwaka ushize
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rwasuwe n'abarenga ibihumbi 100 umwaka ushize