Ambasaderi Erica Jean Barks-Ruggles washyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, kuwa 25 Mutarama 2015, yatangaje ko igihugu cye giteganya kurutera inkunga ya miliyoni 180 z’amadolari.
Mu kiganiro kigufi Ambasaderi mushya wa USA mu Rwanda yagiranye n’itangazamakuru akimara kwakirwa, yagaragaje imishinga igihugu cye giteganya gutera inkunga muri uyu mwaka.
Yagize ati “Uyu mwaka, tuzatanga hafi miliyoni 180 z’Amadolari mu gufasha imishinga yo guteza imbere ubuzima, kuzamura ubukungu, no kugeza uburezi kuri bose.”
Ambasaderi Ruggles yanavuze ko igice cy’inkunga kizakoreshwa mu gushyigikira inzego ziharanira demukarasi no guteza imbere imiyoborere myiza.
Leta zunze ubumwe za AMerika zitanga 65% y’ingengo y’imari y’u Rwanda mu guteza imbere imirire myiza, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no kurwanya Malariya n’agakoko gatera SIDA.
Amb. Ruggles yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ko yiteguye kuzazenguruka hirya no hino mu Rwanda, akaganira n’Abanyarwanda uko bifuza ko ibibazo bahura na byo igihugu ahagarariye cyajya kibafasha kubikemura.
Yagaragaje ko yishimiye uburyo mu Rwanda umubare w’abana baryama mu nzitiramibu mu kurwanya Malaria wikubye inshuro enye, n’umubare w’abana bavuka ari bazima ku babyeyi bafite ubwandu bwa SIDA ukagabanuka ku buryo bushimishije.
Izindi gahunda USA iteganya guteramo inkunga u Rwanda ni izijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, umutekano wo mu karere, n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO