00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Jeannette Kagame yasabye amahanga kuzirikana ko SIDA ikiri icyorezo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 25 March 2015 saa 10:13
Yasuwe :

Mu nama yize ku bijyanye n’uko icyorezo cya SIDA gihagaze mu bagore, yabereye muri Capitol Hill i Washington D.C kuwa 24 Werurwe 2015, Umufasha wa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Jeannette Kagame yasabye amahanga kuzirikana ko SIDA itaracika ku isi kandi ikiri icyorezo.

Inama yitabiriwe n’abantu 200, yateguwe n’umuryango ukora ubushakashatsi kuri SIDA, AMFAR, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Fast-Tracking the Global Response to HIV/AIDS" bivuga, tugenekereje mu kinyarwanda, ngo "Kongera imbaraga mu gushakira isi igisubizo cy’icyorezo cya SIDA”.

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yibukije abitabiriye inama ko Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ingaruka nyinshi zirimo gufatwa ku ngufu kw’abagore n’abakobwa bakanduzwa virusi itera SIDA.

Yavuze ko igihugu gikomeje gukora byinshi ngo gisane inzego zitandukanye zashegeshwe na Jenoside, hashingirwa ku gutoza Abanyarwanda kwigira.

Igihugu cy’u Rwanda cyakoze byinshi mu kurwanya agakoko gatera SIDA, by’umwihariko abagore n’abakobwa bashyirirwaho gahunda zo kubafasha guhangana na ko.

Muri zo harimo guha abagore imyanya 30% mu nzego zifata ibyemezo, uburinganire mu kuzungura byagabanyije ubukene, kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA byavuye ku 10% muri 2005 bigera hejuru ya 60% muri 2010.

Abagore banduzaga abana bavuka byagabanutse ku kigero cya 2%. Ibi byatewe n’uko uburyo bwo gukumira kuba umubyeyi yakwanduza umwana bwakwirakwije muri 97% by’ibigo nderabuzima.

Madamu Jeannette Kagame yongeyeho ko nubwo hari intambwe yatewe mu guhashya icyorezo cya SIDA, guhangana n’ingaruka zayo bikigoye.

Yagize ati “Nubwo ingamba kuri SIDA ari nyinshi, tugomba kugira impungenge ku bw’ingaruka igira ku muntu. Igiteye inkeke cyane ni uko tutarayisobanukirwa neza. Ikindi ni uko bitwara ingufu n’imyaka myinshi mu guhangana n’ingaruka zayo.

Nta gihugu cyangwa umugabane ukwiye kudamarara ngo ntihakibarizwa virusi itera SIDA, kuko na Washington ifite ababana n’agakoko gatera SIDA bayingayinga 2.7%.

Yongeyeho ko nta n’umwe ku isi utifuza ahazaza hazira Virusi itera SIDA, ari yo mpamvu urugamba ari urwa buri wese mu kuyirwanya n’imbaraga zose, hagashorwamo imari ihagije mu kwita ku babana na yo no kuyirinda.

Yasabye abitabiriye inama kuzirikana ko SIDA igihangayikishije isi, ati “Haracyari ibibazo by’ingutu bidusaba kuba maso, ntitugomba kwirara, dukomeze umurego wo kurwanya virusi itera SIDA.Tugomba kuzirikana ko miliyoni 35 z’abakuze babana n’iki cyorezo, kimwe cya kabiri cyabo ni abagore”.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi muri USA, abahagarariye ibihugu bya bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abashakashatsi, abafata ibyemezo muri za Guverinoma n’abahagarariye ababana n’agakoko gatera SIDA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages