Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 17 Nzeri 2016, mu Mujyi wa Portland, muri Leta ya Maine, mu rwego rw’ubusabane, kwerekana urusobe rw’imico itandukanye, ndetse no kwitegura umunsi wa Rwanda Cultural Day uteganyijwe Ku wa 24 Nzeri 2016 i San Francisco muri Leta ya California.
Uru ruhurirane rw’ibirori rwabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abatuye muri Leta ya Maine ndetse n’abatuye muri Leta za Massachusetts na New Hampshire. Nyuma y’umukino hakurikiyeho ubusabane mu gikorwa cyiswe “Bye bye summer” ugenekereje mu kinyarwanda ni nko gusezera igihe cy’impeshyi.
Si ibyo gusa kuko kuri uwo munsi hari n’ikindi gikorwa cyiswe “African gala”, gisanzwe ari ngarukamwaka, gihuza abanyamahanga baturuka mu bihugu bitandukanye, bagasangira ibiganiro, amafunguro ndetse bakanataramana. By’umwihariko uyu mwaka, abari bahagarariye u Rwanda baboneyeho umwanya wo kubwira abanyamahanga ibyiza bisobetse umuco Nyarwanda, ndetse no kugaragaza bimwe muri byo birimo imbyino no guhamiriza.
Mu kiganiro cyatanzwe na Rubanzangabo Frank, umwe mu banyarwada bari ku isonga mu itegurwa ry’iki gikorwa, yerekanye indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse n’uruhare ufite mu iterambere ry’igihugu.
Asobanura iby’umuco nyarwanda, Rubanzangabo yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa basaga 1000 ko umuco ari ryo zingiro ukaba n’inkingi ya mwamba y’ahazaza h’igihugu, yibutsa n’abari mu mahanga ko batagomba kwibagirwa ibijyanye n’umuco wabo.
Biteganyijwe ko mu gikorwa cya Rwanda Cultural Day nabwo hazaganirwa ku buryo bwimbitse ibijyanye n’umuco hakazaba n’imurikabikorwa rizibanda cyane ku muco Nyarwanda.
Josiane Muhimpundu Diaspora/Maine



















TANGA IGITEKEREZO