Uyu musirikare ukomoka muri Leta ya Arizona, kuri uyu wa Gatatu nibwo yabibwiye abasenateri bagize komite ishinzwe umutekano muri Sena ariko ntiyavuga amazina y’umusirikare wamusambanyije.
Senateri Martha yavuze ko yamaze imyaka myinshi atinya gutanga amakuru ku ihohoterwa yakorewe kubera ipfunwe yari afite kandi yumva ko bitakirwa neza.
BBC yanditse ko mu 2017 ihohotera rishingiye ku gitsina mu gisirikare cya USA ryari ku gipimo cya 10%.
Senateri Martha ati “Ariko nyuma mu mwuga wanjye nk’umusirikare nakomeje kurwana n’igikomere n’uko nta bufasha na bucye bigeze bampa, numva nshatse kugira bamwe mbibwira. Nanjye nabaye inzirakarengane.”
Senateri Martha yakomeje avuga ko yababajwe n’ukuntu yakiriwe nabi agerageje gutanga ubuhamya, habura gato ngo akurwe mu gisikare cy’ingabo zirwanira mu kirere afite imyaka 18.
Ati “Nk’abandi bahohotewe benshi, numvaga ko tuzakomeza kujya dufatwa ku ngufu igihe cyose.”
Senateri wo muri Leta ya New York, umwe mu ba-democrate bakomeye muri iyo Komisiyo, Kristen Gillibrand, yavuze ashenguwe cyane n’ubwo buhamya.
Senateri Martha yakoreye igisirikare cya USA imyaka 26, ahabwa ipeti rya colonel mbere y’uko asezererwa mu ngabo mu 2010. Umwaka ushize nibwo yaje gutorerwa kujya muri Sena ya USA.
Si ubwa mbere atanze ubuhamya ko yafashwe ku ngufu. Umwaka ushize yiyamamariza kuba Senateri yabwiye Wall Street Journal ko uwamutozaga mu mukino wo gusiganwa mu mashuri yisumbuye yamufashe ku ngufu afite imyaka 17.
Gufata ku ngufu mu gisirikare cya USA bikunze kuvugwa kuko muri Mutarama hari undi mugore yatanze ubuhamya bw’uko yasambanyijwe.
Joni Ernst wahoze mu gisirikare cya USA nawe yavuze ko yasambanyijwe n’umusore buzuraga ubwo yigaga muri Kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO