Iki gikorwa gisanzwe kiyoborwa na Perezida uba uriho, gitegurwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batara inkuru zijyanye n’umukuru w’igihugu, icy’uyu kikaba giteganyijwe tariki 29 Mata.
Trump yavuze ko kuri iyi nshuro atazitabira iki gikorwa, impamvu yatangajwe ikaba ishingiye ku mubano utari mwiza ukomeje kuba hagati ye n’itangazamakuru ashinja gutangaza inkuru z’ibinyoma no kuba ’umwanzi w’abaturage’.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yagize ati ‘"Ntabwo nzitabira igikorwa cya ’the White House Correspondents’ Association Dinner’ uyu mwaka. Ndifuriza buri wese kuzagubwa neza kandi muzagire umugoroba mwiza.’
Trump yanze kwitabira iki gikorwa nyuma y’umunsi umwe bimwe mu binyamakuru byangiwe kwinjira mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu kiyoborwa n’umuvugizi wabyo Sean Spicer.
Ibinyamakuru byakumiriwe muri icyo kiganiro cyabaye ku wa Gatanu, harimo The New York Times, CNN, Politico na Al Jazeera byose bishinjwa kutavuga rumwe n’ishyaka ry’aba-Republicain Trump abarizwamo.
Trump yakunze kwijundika itangazamakuru arishinja gutangaza inkuru z’ibinyoma kuri we n’abo bakorana, ahanini bamushinja gukorana n’u Burusiya ibyo yagiye atera utwatsi avuga ko ari ‘amakuru apfuye’.
Gusa nubwo yanze kwitabira iki gikorwa, itsinda ry’abanyamakuru ritegura uyu munsi, ryatangaje ko uyu musangiro utazabura kuba nubwo umuyobozi nyamukuru uba ugomba kuwitabira atazaba ahari.
Uretse umukuru w’igihugu n’abanyamakuru, the White House Correspondents’ Association Dinner initabirwa n’ibyamamare muri sinema, abanyapolitiki n’abayobozi bashinzwe iby’ubucuruzi.
Umukuru w’igihugu uheruka kutitabira iki gikorwa, ni Ronald Reagan utarakigiyemo mu 1981 nyuma y’uko yari yarashwe.



















TANGA IGITEKEREZO