Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyahaye miliyoni 24.6 za madolari ikigo mpuzamahanga kizobereye mu kongerera abahinzi ubumenyi (IRG) mu gushyiraho urugaga rwigenga rw’abahinzi ruzajya rubafasha mu iterambere.
Iyi gahunda ya USAID iteye ingabo mu bitugu politiki ya Leta y’u Rwanda yo kuzamura ubuhinzi ndetse no kongera umusaruro warwo mu gihugu, bibumbiye hamwe nk’urwunge rw’abikorera.
USAID ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda ( RDB) bazashyiraho uburyo bwo gukurikirana ubuhinzi bugamije ubucuruzi ndetse n’uburyo abashoramari bakwibona muri iyi gahunda bityo ikaba yaba indorerwamo y’ubukungu mu buhinzi, kongera umusaruro ndetse no kwihangira imirimo.
U Rwanda mu myaka ishize rwazamutse mu bukungu ndetse ubuhinzi buri mu byongereye umusaruro ushimishije bityo bufatwa nk’iturufu mu bukungu bw’igihugu. Nubwo hari ubushoramari mu buhinzi, ibyamaze kongererwa agaciro biracyari ku rwego rwo hasi.Uhagarariye ibikorwa bya USAID Peter Malnak akaba avuga ko bazongera imbaraga mu kuziba icyo cyuho ndetse bakanajya inama na guverinoma mu cyerekezo 2020 kigamije guhindura ubuhinzi bukava ku rwego buriho bukagera ku buhinzi buhingira isoko kandi burushijeho gutera imbere.
Akomeza agira ati, urwego rw’abikorera rufite ingufu kandi ni ngombwa mu iterambere ry’igihugu bityo urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda narwo rukaba rutaribagiranye. Izi ntego zikaba ari amahame azagenderwaho muri gahunda nshya”.
Mu myaka itanu iri mbere, iyi gahunda izaba yibandwaho cyane na USAID mu bijyanye no kongera ubukungu mu buhinzi ibinyujije muri gahunda z’Amerika zo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Kugeza ubu USAID itanga miliyoni zisaga 33 z’amadolari buri mwaka mu kongera ubushobozi mu mishanga itandukanye yo kurya indyo yuzuye, kongera umutekano w’ibiribwa by’abahinzi ndetse no kongera imbaraga mu kubashyira hamwe kugira ngo imbaraga zabo ziteze imbere ubukungu bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO