00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USAID yagaragaje uburyo ubutubuzi bw’imbuto bwarushaho gutera imbere

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 January 2017 saa 06:20
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi cyatangije amahugurwa ku rwego rw’igihugu agamije kureba uburyo urwego rw’ubutubuzi bw’imbuto rwarushaho kuvugururwa no gutezwa imbere.

Aya mahugurwa yabereye i Kigali kuri uyu wa 25 Mutarama 2017, yari agamije kurebera hamwe ibikwiye kwitabwaho mu kongera umusaruro no kurushaho gukoresha nziza z’ibirayi, ibigori n’ibishyimbo mu Rwanda.

USAID igaragaza ko gukoresha imbuto imbuto z’indobanure bigira uruhare mu gutuma ubukungu bw’abahinzi bwiyongera kuko zibasha guhangana n’izuba cyangwa indwara.

Aya mahugurwa yateguwe nyuma y’uko hashyizwe hanze ubushakashatsi bwakozwe ku nkunga ya USAID ku bijyanye n’imbogamizi n’amahirwe ari mu rwego rw’ibijyanye n’imbuto no kuzitubura mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 10% by’imbuto zituburirwa hirya ni hino mu gihugu ari izitanga umusaruro mwinshi, igipimo kiri hasi ugereranyije n’umubare w’ababa babikeneye, aho nk’imbuto y’ibirayi iba ikenewe ikubye gatatu iyabasha kuboneka.

Umuyobozi w’agateganyo wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury yavuze ko babinyujije muri gahunda yiswe Feed the Future bazakomeza gufatanya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo abahinzi bato babashe kubona imbuto nziza, ifumbire n’ibindi byose byatuma ubuhinzi bwabo burushaho gutera imbere.

Abitabiriye aya mahugurwa barimo inzego zishyiraho amategeko, abatubura n’abacuruza imbuto, koperative z’abahinzi n’imiryango itegamiye kuri leta bose bafatanyije gushyiraho ibikorwa bitandukanye bizakorwa mu rugendo rwo guteza imbera ibijyanye n’imbuto no kuzitubura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages