00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USAID yahaye u Rwanda imfashanyigisho z’abarimu za miliyari 2.5 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 September 2017 saa 02:06
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID yishimiye isozwa ry’umushinga watwaye miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda mu gukora imfashanyigisho zo kuri internet zizafasha abarimu gutegura amasomo.

Uyu mushinga wa USAID witwa “The Mentorship Community of Practice”, wakoze urubuga rwa internet ruzafasha abarimu gufashanya, bakazanakuraho amahugurwa azatuma bagira ubumenyi buhagije mu guteza imbere umwuga wabo.

Ubwo ku wa 27 Nzeri 2017 hasozwaga uwo mushinga, Umuyobozi w’agateganyo wa USAID mu Rwanda, Adriana Hayes, yashyikirije ku mugaragaro ibikoresho byawo Minisiteri y’uburezi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) na Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi.

Ibi bikoresho bikubiyemo imfashanyigisho ziri kuri internet, amasomo abarimu baziga bagahabwa impamyabumenyi, bikazabafasha kurushaho kwigisha neza, bikanaborohera gutegura amasomo cyane mu bana bo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu wa gatatu.

Adriana Hayes yagize ati “Turishimye cyane kuba twabashije kugeza ibikoresho byiza ku Banyarwanda, ibikoresho twizeyo ko byakiriwe mu maboko meza kandi ko bizazana impinduka nziza n’ iterambere mu burezi.”

Ibyagezweho n’uyu mushinga byatumye Minisiteri y’uburezi yemeza ikoreshwa ry’izi mfashanyigisho zikaba zaranashyizwe mu gahunda za Ministeri, zizakoreshwa mu gihugu hose.

Abarimu barenga 1,000 mu mashuri 1,000 mu bice bitandukanye by’igihugu hamwe n’abayobozi 400 b’imirenge bashinzwe amashuri bashobora gukoresha izi mfashanyigisho.

Uru rubuga ruhuza abarimu rumaze kugira ibiganiro kuri ngingo zirenga 15,000.

Umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB), Janvier Gasana, yashimiye abarimu basoje ayo masomo yamaze amezi arindwi, anaboneraho gusaba abaterankunga gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere uburezi.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu guteza imbere uburezi ibinyujije mu guteza imbere amashuri y’inshuke, amahugurwa y’abarimu no kubafasha kugira ibikoresho n’imfashanyigisho zibafasha mu kazi kabo.”

Kuwa 27 Nzeri 2017, abarimu 148 bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo mu gukoresha izi mfashanyigisho, amasomo akaba yigishwa na Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’uburezi.

Umuyobozi w’agateganyo wa USAID mu Rwanda, Adriana Hayes
USAID yashyikirije Minisiteri y'Uburezi imfashanyigisho z’abarimu
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Isaac Munyakazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages