00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USAID yashoye asaga miliyari 62 Frw mu guhangana n’ikibazo cy’abana batazi gusoma neza Ikinyarwanda

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 23 February 2018 saa 11:05
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyamerika ufasha mu bikorwa by’Iterambere (USAID) ugiye gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 72.5 z’amadorali ya Amerika, asaga miliyari 62 Frw muri gahunda ya ‘Soma Umenye’ izafasha kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bwo gusoma neza ururimi rw’Ikinyarwanda ku bana biga mu mashuri abanza.

Ikibazo cy’abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma neza Ikinyarwanda cyavuzwe mu 2016 ubwo Save the Children yashyiraga hanze ubushakashatsi bwerekanye ko 13% by’abarangiza amashuri abanza baba batazi gusoma neza Ikinyarwanda. Bwaje bushimangira ubwa USAID bwo mu 2015 bwagaragaje ko 80% by’abana barangiza umwaka wa Gatatu w’amashuri abanza batabasha gusoma Ikinyarwanda ku rwego rwabo.

Mu gushakira umuti iki kibazo USAID na Leta y’u Rwanda batangije umushinga w’imyaka itanu wiswe ‘Soma Umenye’ uzafasha abana biga mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu mu mashuri abanza kumenya gusoma neza.

Uyu mushinga uzatwara asaga miliyari 62 Frw arimo ayatanzwe mu guhugura abarimu, azakoreshwa mu kugura ibitabo bizashyirwa mu byumba by’amashuri 6000 aho buri cyose kizahabwa ibitabo ijana bijyanye n’ikigero cy’abana ndetse n’utubati two kubibikamo n’izindi mfashanyigisho.

Mu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 22 Gashyantare 2018, USAID yahaye Minisiteri y’Uburezi utubati 500 n’ibitabo bigaragaza ko iyo gahunda yo kubikwirakwiza mu gihugu itangijwe.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, yatangaje ko abana bato iyo batangiye neza bibafasha mu myigire yabo.

Yagize ati “Uburezi ni ikintu USAID iha agaciro mu Rwanda kandi twizera ko gufasha abana kuzamuka bavuga neza ururimi rwabo gakondo ari ikintu cy’ingenzi kuko aribwo babasha no kwiga neza no gufata izindi ndimi.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, yavuze ko iyi ari gahunda yo gusigasira ururimi.

Yagize ati “Ururimi rwacu tugomba kurusigasira tukarwigisha abana bakiri bato ku buryo bakura bashobora kuruvuga, kurwandika no kurusoma neza. Niyo mpamvu iyi gahunda twajemo hano ari uburyo bwo gushyigikira uwo murongo twihaye wo kuruteza imbere nka Minisiteri y’Uburezi. Tugomba kubishyira mu bikorwa kandi bigatangirira mu mashuri yo hasi.”

Umuyobozi w’IKigo cy’Amashuri Abanza cya Kamashashi muri Kicukiro cyabereyemo igikorwa cyo gutanga ibitabo, Shema Ngamije yatangaje ko abana batatu bajyaga bafatanya igitabo mu kwiga ariko ubwo babonye ibindi bitabo buri wese azajya agisoma wenyine, ubishaka agitire akijyane mu rugo.

Muri gahunda ya ‘Soma Umenye’ umwaka ushize hahuguwe abarimu bigisha Ikinyarwanda, biteganyijwe ko muri uyu mwaka hazatangwa ibitabo n’utubati ku biga mu wa Mbere w’amashuri abanza mu gihugu hose; 2019 hahabwe abo mu wa Kabiri; 2020 abo mu wa Gatatu mu gihe mu 2021 hazakorwa isuzuma rireba umusaruro igikorwa cyatanze.

Ibitabo bitangwa hakurikijwe icyiciro umwana arimo
Abana bari bashishikajwe no gusoma ibitabo bahawe
Abana bahawe ibitabo harimo n'ibigizwe n'amashusho gusa bitewe n'ikigero cyabo
Buri cyumba gihabwa ibitabo 100 binyuranye bitewe n'ikigero cy'abana
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, yashimye USAID ku musanzu wayo mu burezi
Umushinga wa USAID uzibanda ku bana biga mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu w'amashuri abanza
Utubati 500 nitwo tugiye gutangwa ku ikubitiro
Munyakazi Isaac yavuze ko gahunda yo gufasha abato gukurana umuco wo gusoma igamije gusigasira ururimi rw'Ikinyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages