Uyu mushinga watangirijwe ku mugaragaro ku ishuri rya Groupe Scolaire de Kinyinya, uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi( REB).
Ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kuzamura ubumenyi bwo gusoma neza Ikinyarwanda bushingiye ku kuba gusoma mu rurimi gakondo abanyeshuri babasha kumva no kuvuga, ari umusingi uhamye w’imitsindire yabo mu ishuri.
Uwo mushinga uzatwara miliyari 68 z’amafaranga y’u Rwanda ukubiyemo gahunda eshatu zinyuranye.
Iya mbere yitwa ‘Mureke Dusome’, igamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ababyeyi, ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, umuryango mugari n’abakangurambaga bo gusoma mu rwego rwo guteza imbere no kwimakaza umuco wo gusoma mu bana hanze y’ishuri. Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na Save the Children, ifatanyije na REB.
Indi gahunda yitwa “Soma Umenye”, izahugura abarimu, inakwirakwize ibitabo byo gusoma mu mashuri.
Izanongerera ubumenyi REB, inakore ubuvugizi bugamije guteza imbere umuco wo gusoma mu bana.
Gahunda ya gatatu yo ni “Urubuga rw’abarimu n’abagira uruhare mu burezi”, ishingiye ku ikoranabuhanga, iri gushyirwa mu bikorwa na FHI 360.
Iyi gahunda yashyizeho urubuga kuri murandasi rufasha abarimu kubona imfashanyigisho, kungurana ibitekerezo no kwiga amasomo y’igihe gito, bakanahabwa impamyabumenyi.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yashimangiye ubufatanye na Ministeri y’uburezi.
Yagize ati “Ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ni ingenzi mu kugera ku ntego yo kuzamura ubumenyi bwo gusoma n’intego z’ icyerekezo 2020 cya Leta y’u Rwanda. Turi gufatanya na Leta y’u Rwanda kugira ngo dushakire hamwe ibisubizo bibereye Abanyarwanda ubwabo mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwo gusoma.”.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Isaac Munyakazi, yashimiye umushinga USAID yatweyemo inkunga uburezi mu Rwanda.
Yagize ati “Guha abana bose umusingi uhamye w’imyigire binyuze mu kuzamura ubumenyi bwabo bwo gusoma biraha u Rwanda amahirwe yo guteza imbere impano z’abazarukorera mu gihe cy’ejo hazaza. U Rwanda ruzakomeza gutera imbere mu nzego zose mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu burezi n’ ubukungu.”



















TANGA IGITEKEREZO