Muri ibyo birori byabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida wa UTB ari nawe wayishinze, Zulfat Mukarubega, yahaye umukoro abashoje amasomo kuzakoresha ubumenyi bahawe batateze amaso leta.
Yagize ati “Ubwo mushoje amasomo rero, ni byiza ko buri wese yakwibaza icyo agiye kumarira igihugu, himakazwa umuco wo kwigira, bitandukanye n’uko byari bimeze kera, aho uwasozaga kwiga yumvaga ateze akazi n’imibereho ku gihugu gusa, nta migambi yo kwiteza imbere afite.”
Yatanze urugero ku ngabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi, aho zari mu rugamba rwo kubohoza igihugu mbere ya 1994, ababwira ko benshi muri bo bari urubyiruko ariko kubera ko mu urwo rugamba hari intego yo gutsinda, kubohoza igihugu no kucyubaka bundi bushya, byagezweho, none ubu igihugu kiratengamaye.
Yagize ati “Muzarangwe no kugira intego hamwe no kwiyemeza, muri buri kimwe cyose muzakora, mwubake u Rwanda rw’amahoro n’iterambere twifuza twese.”
Umuyobozi mukuru wa UTB, Dr Callixte Kabera, yunze murya Perezida wayo, abwira imbaga yari yakubise yuzuye icyumba cy’inama cya KCC ati “Ndabona igisa n’ikibatsi cy’umuriro w’ibyishimo n’umunezero mu mitima ya buri wese urangije amasomo, ni ingenzi kuba mushoje amasomo, ni mu gihe kandi mushyize ibuye ry’ifatizo ku buzima bwanyu bwa none, n’ejo hazaza heza.”
Yabashishikarije kuzakomeza kwihesha agaciro no kwishakamo ibisubizo nk’uko Perezida Paul Kagame ahora abikangurira Abanyarwanda.
UTB yashimiye abayiteye inkunga, aho ibigo by’ubucuruzi birimo RwandAir na Cogebanque byaje ku isonga mu guhemba abahize abandi mu masomo.
Ndegeya Cyrille washoje amasomo mu by’imirimo ikorerwa ku bibuga by’indege, aya masomo akaba atangirwa muri UTB ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’indege IATA, ari mu bahembwe kuzatemberezwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika RwandAir igiriramo ingendo.
Abajijwe uko yakiriye icyo gihembo, Ndegeya yatangarije IGIHE ko bimunejeje, ndetse yongeraho ko byamukundishije kurushaho gukunda imirimo ikorerwa ku bibuga by’indege, kurusha uko byari bisanzwe.
Yagize ati “Ndanezerewe ku gihembo mbonye, ubusanzwe nkunda ibijyanye n’imirimo ikorerwa ku bibuga by’indege mpuzamahanga [Airport Operations], nkunda indege bitavugwa, ariko noneho ubu byikubye kenshi, ndanezewe mu mutima wanjye.”
Indashyikirwa mu bindi byiciro by’amashami ya UTB zahembwe na Cogebanque mudasobwa zigendanwa, zizabafasha mu buzima bushya bagiyemo.
Kuva mu 2008, UTB imaze gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri 3950; muri bo abasaga 85% yarabakurikiranye isanga babonye akazi mu bigo bitandukanye ndetse barimo n’abashinze ibigo birenga 73 mu rwego rwo kwihangira imirimo.
UTB ifite abanyeshuri basaga ibihumbi 5000, abenshi (3400) biga mu ishami rya Kigali naho 1800 biga mu rya Rubavu.
Amafoto : Serge Muhizi



















TANGA IGITEKEREZO