Abanyeshuri, abayobozi n’abakozi ba UTB bafatanyije n’abaturage n’abayobozi b’inzego zitandukanye gutera ibiti, mu rwego rwo gufasha abatuye aho ikorera no gutegura isabukuru y’imyaka 30 y’Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe.
Umuyobozi mukuru wa UTB, Dr Kabera Callixte, yavuze ko byakozwe muri gahunda kaminuza igira yo gufasha abatuye hafi y’aho ikorera.
Yagize ati “Ni imwe muri gahunda tugira yo guteza imbere no kubana n’abaturage b’aho kaminuza ikorera […] Ni ibikorwa kandi nanone byateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse. Tukaba rero nk’umuryango wa FPR, wa UTB twarateganyije kubikora kugira ngo dukomeze dushimangire igihango dufitanye nawo kuko ibyo tumaze kugerraho ariyo tubikesha.”
Umwe mu baturage bafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza, Nakabonye Saverina, yagaragarije IGIHE ko yishimiye inkunga atewe na UTB.
Yagize ati “Ubu ndishimye, nshimye iyi kaminuza impanye mituweli, ubundi narwaraga ugasanga njye n’abuzukuru banjye twivurisha imibirizi twahiye mu ishyamba ariko ubu ntibizongera. Imana ibongerere, bampaye mituweli nzajya njya kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yashimiye UTB ku bufatanye ikomeze kugira mu gufasha aka karere n’abagatuye mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati “Ntitwavuga ngo tumeze neza abo tubana batameze neza, ngo turivuza hari abatabishobora. Murakoze cyane kandi munagize uruhare mu kwesa imihigo y’akarere.”
Umwaka ushize, Akarere ka Kicukiro kari aka mbere mu kwishyura mituweli, ubu kageze ku kigero cya 82,2%.
Umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze UTB, Mukarubega Zulfat, yizeje ko iyi kaminuza izakomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu n’abagituye, inatoza uwo muco abanyeshuri n’abakiri bato.
Kwishyurira abatishoboye mituweli no gutera ibiti bya gereveriya 5000, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO