Ibi bizakorwa binyuze mu mafaranga y’inguzanyo igera kuri miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika u Rwanda ruzahabwa n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere.
Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’iyo nguzanyo ku wa Kane, tariki 11 Mutarama 2024.
Iyi nguzanyo izakoreshwa mu mushinga w’u Rwanda wo kwihutisha iterambere rishingiye ku kwegereza abaturage ingufu zirambye kandi zitangiza ibidukikije muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, amasezerano yayo akaba yarashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 14 Ukuboza 2023.
Minisitiri w‘Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko inguzanyo igabanyijemo ibice bibiri birimo miliyoni 200 z’amadolari azishyurwa mu myaka 40 izatangira kubarwa nyuma y’imyaka 10 na ho miliyoni 100 azishyurwa mu myaka itanu izatangira kubarwa nyuma y’imyaka itandatu. Izi nguzanyo zose zizishyurwa nta nyungu.
Ikigamijwe ni ukwegereza abaturage ingufu zirambye kandi zitangiza ibidukikije zirimo amashanyarazi aturuka ku miyoboro migari n’aturuka ku mirasire y’izuba ndetse n’ingufu zo gucana hadakoreshejwe inkwi nk’uko Minisitiri Dr Ndagijimana yabisobanuye.
Mu bikorwa biteganyijwe harimo ibizibanda ku kongera ikwirakwizwa ry’amashanyarazi akomoka ku mazi mu Turere twa Gisagara, Huye, Muhanga, Nyamagabe, Nyanza, Nyaruguru, Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo na Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma, Nyagatare na Rwamagana mu y’Iburasirazuba.
Uturere tukiri inyuma cyangwa kuba nta yindi mishinga irimo kuhakorerwa, ni two twatoranyijwe.
Hari igice kizibanda ku kunoza serivisi z’amashanyarazi zirimo kugabanya ihindagurika mu itangwa ryayo agatangwa ku buryo adacikagurika.
Ikindi ni ukongera ikwirakwiza ry’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba no kunganira abaturage ngo boroherwe n’ibiciro by’ibicanwa bitari inkwi cyane cyane mu mijyi aho abantu bafite ubushobozi ariko ugasanga bakibangamiwe n’ibikoresho. Mu mushinga hateganyijwemo nkunganire kugira ngo ibiciro bimanuke bityo gahunda yayobokwa kurushaho.
Igice cya kane kizibanda ku bufasha mu bya tekiniki no gushyira mu bikorwa uwo mushinga.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere (IDA) ni ishami rya Banki y’Isi. Kigira inguzanyo zihendutse zigenerwa ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere n’u Rwanda rurimo.
Amafaranga ajya mu kigega cy’inguzanyo zihendutse Banki y’Isi iyakusanya mu bihugu cyane cyane ibikize buri myaka itatu. Iyo amafaranga amaze kuboneka ifite ibyo ishingiraho bemerera ibihugu kuyahabwa.
Kuva mu 2020, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byongerewe igihe cyo kwishyura, umwenda ugera ku myaka 50 n’inyungu zivaho ariko hari ibindi bihugu bibona inguzanyo ihenze.
Depite Bitunguramye Diogène yavuze ko igishimishije ari uko ari inguzanyo izishyurwa nta nyungu, byahora bidushimisha Guverinoma igiye izana imishinga nk’iyi.
Leya y’u Rwanda yihaye intego ko bitarenze umwaka wa 2024, Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ku gipimo cya 100%.
Kugeza ubu ku rwego rw’igihugu ingo 56% zigerwaho n’amashyanyarazi akomoka ku miyoboro migari naho 20% zifite akomoka ku mirasire y’izuba, zose hamwe zikaba 76%.
Dr Habineza Frank yavuze ko imibare y’uko amashanyarazi agera ku ngo inyuranye n’ibigaragara iyo umuntu ageze mu baturage. Ati “Iyo turi kuri za kaburimbo ubona insinga z’amashanyarazi ariko iyo winjiye mu byaro ubona umuriro utagerayo.”
Depite Bitunguramye yabajije niba uyu mushinga uzatuma ibiciro by’amashanyarazi bigabanuka, abashoramari bazitirwaga n’ibiciro byayo bakarushaho kwinjira mu Rwanda.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kugabanya ibiciro bizakorwa bishingiye ku mashanyarazi mashya yinjira mu miyoboro ahendutse bitewe n’ishoramari riciriritse rizaba ryayashowemo. Inganda nshya zihari ziraciriritse ugereranyije n’izubatswe kera.
Nyuma yo kugezwaho isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko ry’amasezerano y’iyi nguzanyo, Abadepite bemeje ishingiro ryawo binyuze mu itora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!