Iri teka rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakwa n’inzego z’ibanze, ryarenzweho n’uturere twa Ngoma, Bugesera, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke, Burera, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe, Gakenke, Nyanza, Ruhango, Rusizi, Kirehe na Musanze.
Ingingo ya 10 y’lteka rya Perezida No 25/01 ryo kuwa 09/07/2012 rishyiraho urutonde rw’ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze, cyane cyane amahoro yakwa abahinga ibishanga rivuga ko atagomba kurenga 4.000Frw kuri hegitari ku mwaka.
Ibaruwa Minisitiri Shyaka yandikiye abayobozi b’utwo turere ivuga ko igenzura rya Minisiteri ayobora ryagaragaje ko twakoze amakosa yo guca amafanga arenga agenwa n’iteka.
Igira ati “Ubugenzuzi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bwakozwe muri Mutarama 2020 bwagaragaje ko Akarere uyobora kaciye amafaranga arenze ateganywa n’lteka rya Perezida wa Repubulika ryavuzwe haruguru.”
Minisitiri Shyaka kandi yagaragaje ko ayo makosa abayobora utwo turere bayakoze nyuma y’igihe gito icyo kibazo gifatiwe umwanzuro mu nama yo kuwa 28 Werurwe 2019 yayobowe na Minisitiri w’Intebe ikemeza ko uturere tugomba kubahiriza iryo teka.
Si ibyo gusa kuko n’imyanzuro y’Umwiherero wa 16 w’ Abayobozi wabereye i Gabiro kuva tariki ya 8 kugeza ku itariki ya 11 Werurwe 2019 aho iki kibazo cy’amafaranga acibwa abahinga mu bishanga cyaganiriweho kandi kigahabwa umurongo.
Iyo baruwa ikomeza igira iti “Nkwandikiye iyi baruwa ngusaba gutanga ibisobanuro kuri aya makosa yakozwe no kugaragaza uko aya mafaranga yaciwe mu buryo bunyuranyije n’ amategeko yasubizwa.”
Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi b’utwo turere kumugezaho raporo y’uko yashyize mu bikorwa ibyo yasabye bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2020.



















TANGA IGITEKEREZO