Yabigarutseho mu nama yabereye mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatatu, yari igamije gufata ingamba zo kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge no kongera iyinjizwa ry’imisoro ku mipaka ya Gatuna, Buhita na Cyanika.
Iyi nama yari yatumiwemo inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyanatanze ikiganiro kuri magendu n’ingaruka zayo ku bukungu bw’igihugu, inzego z’umutekano, Urugaga rw’Abikorera, Ubushinjacyaha, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, inzego z’ibanze kugera ku kagari, mu Turere twa Burera na Gicumbi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahaye impanuro abayobozi bose bo muri utwo turere abasaba guhagurukira iki kibazo kuko asanga magendu n’ibiyobyabwenge ari imungu ku bukungu bw’igihugu.
Yagize ati “Uwumva adashoboye muri uru rugamba rwo kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge, avemo hajyemo ababishoboye turwane urwo rugamba kandi turutsinde ”.
Guvernineri Gatabazi yasabye abari mu nama bose kugira uruhare rukomeye mu kurwanya magendu batanga amakuru kandi bagafasha mu kwigisha abagifite iyo myumvire.
Uhagarariye Polisi muri iyo Ntara, ACP Rutikanga avuga ko abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze baturiye inzira zinyuzwamo magendu n’ibiyobyabwenge bakingira ikibaba ababikora.
Aha ni ho Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana yagaragaje ko iki kibazo gikwiye gukemuka burundu yiyemeza ko agiye kohereza abandi bapolisi b’inyongera bazaba bashinzwe guhashya by’umwihariko magendu n’ibiyobyabwenge.
Yavuze kandi ko mu Majyarguru hazoherezwayo ishami ry’ubugenzacyaha, rizafatanya n’abo bapolisi bazaba bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge na magendu kugira ngo abakekwaho uruhare rwose muri ibyo bikorwa amadosiye yabo yihutishwe bashyikirizwe ubutabera.
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Richard Tusabe yavuze ko zimwe mu ngamba ikigo ayobora gifite harimo no kuvugurura itegeko rigenga abatanga amakuru kuri magendu, kugira ngo amafaranga ajye aboneka ku gihe bibafashe nabo bajye batanga amakuru neza.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragazwa inzira 36 zinyuzwamo ibicuruzwa bya magendu n’ibiyobyabwenge mu turere twa Burera na Gicumbi.
Imipaka ya Gatuna, Cyanika na Buhita yinjije imisoro n’amahoro bingana na miliyari 5,3 mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2016/2017.
Mu rwego rwo kurwanya magendu hamaze kugaruzwa Imisoro n’Amahoro bingana na miliyoni 56,1 ku mipaka ya Gatuna na Cyanika mu mezi 4 ashize, kuva muri Nyakanga kugera mu Ukwakira.
Bumwe mu buryo bwakunze gukoreshwa mu kwinjiza magendu harimo ubwikorezi bwo ku mutwe, ku magare na moto, mu mamodoka ndetse no kwambarira ku bicuruzwa.



















TANGA IGITEKEREZO