00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uturere twa Kamonyi na Rubavu twabonye Abameya bashya

Yanditswe na Mukwaya Olivier, Mwizerwa Gilbert
Kuya 17 November 2017 saa 12:05
Yasuwe :

Kayitesi Alice yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi naho Habyarimana Gilberta atorerwa kuyobora aka Rubavu kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2017.

Kayitesi Alice yari Umujyanama mu Murenge wa Musambira, agiye kuyobora Kamonyi yatsinze amatora ku majwi 191, abo bari bahanganye barimo Harelimana Prosper agira amajwi naho Josiane Niyonshima agira amajwi umunani.

Kayitesi wakoraga wari umukozi wa NISS asimbuye Udahemuka Aimable weguye ku buyobozi bw’Akarere ka Kamonyi muri Kamena.

Amaze kurahira yagaragaje ko yizeye ko azasohoza inshingano ze uko bikwiye ku bufatanye n’abo bagiye gukorana.

Yagize ati “Benshi twarakoranye kandi nizera ko tuzarushaho kunoza imikorere tukesa imihigo, ndetse uyu mwaka ndahamya ko tugomba kuva ku mwanya wa 19 twariho mu mihigo tugasubira mu myanya myiza twahoranye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yasabye Kayitesi guteza imbere Kamonyi, nk’akarere gaherereye mu irembo ry’Umujyi wa Kigali, agaharanira kutazatatira igihango agiranye n’Abanyarwanda.

I Rubavu ho, Habyarimana Gilbert wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ni we watowe nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Akarere ka Rubavu ko kari kamaze igihe nta Meya gafite nyuma y’aho uwari Umuyobozi wako, Sinamenye Jeremie, atawe muri yombi n’inzego za Polisi azira kubangamira uburenganzira bw’abiyamamazaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017; aza no guhita yegura.

Habyarimana yiyamamaje avuga ko azifashisha uburambe afite mu by’ubukungu akazamura Rubavu.

yagize ati “Nzateza imbere ubukungu nzamura umusaruro w’ubuhinzi kandi nzakoresha uko nshoboye urubyiruko rubone imirimo. Kuba akarere ka Rubavu gaturiye umupaka, ubwo ni ubukungu tugomba kubyaza umusaruro. Akarere k’Ubukerarugendo, byose tuzabibyaza umusaruro ku buryo tutazongera kuba aba nyuma mu mihigo.”

Yatsindiye kuyobora Rubavu ku majwi 91%, Usabinema Jeanne d’Arc bari bahanganye agira 8,2%.

Habyarimana w’imyaka 44, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha muri Kaminuza ya INES ndetse anakora muri RCA kuva mu myaka umunani ishize.

Kayitesi Alice w’imyaka 37 we afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no gucunga imishinga yakuye muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Kayitesi Alice wari Umujyanama mu Murenge wa Musambira ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi
Habyarimana Gilbert watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu ku majwi 91,2 %

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages